17/06/2025
*📖 AMATEKA IMAM MUHAMMAD BUN ABDIL WAHHAB BIN SULAIMAN AL-TAMIIMIY (ALLAH AMUGIRIRE IMPUHWE) MU NSHAMAKE:*
• *Amazina ye n’inkomoko ye:*
Ni Sheikh Muhammad mwene Abdul Wahhaab mwene Sulayman mwene Aaliy. Akomoka mu muryango wa Aal-Musharraf, wo mu bwoko buzwi cyane bwa Bene Tamiim.
Akaba ari umuvuguruzi w’imyemerere ishingiye kubyo abatubajirije beza bariho, mu mujyi wa Naj’di (1) no mu tundi duce.
• *Ubuto bwe n’uko yize ndetse n’ibo yakoze n’igihe yapfiriye:*
Yavukiye mu mujyi wa Al-Uyay’na, hafi y’umurwa wa Riyadh, mu mwaka wa 1115 AH bihwanye na 1703 AD.
Yize Qur’an akiri muto, kandi yiga kuri se wari umucamanza (Qadwi) w’ako gace muri icyo gihe, ndetse yiga no ku bandi bamenyi bakomeye kandi bazwi bo muri Naj’di, Madinah, Al-Aḥ’saa (2), na Bas’ra (3), abona ubumenyi bwinshi cyane bwamufashije gutangira umurimo we wo kwigisha, no guhamagarira abantu ukuri, mu gihe ubuyobe bushingiye ku bidafite ishingiro n’ibimbano mu idini bwari bwarakwirakwiye cyane: icyo gihe abantu basengaga imva, ibiti n’amabuye.
Nuko Sheikh Muhammad (Allah amugirire impuhwe), atangira ivugabutumwa asukura imyemerere, no guharira Allah we nyine amasengesho.
Yananditse ibitabo byinshi cyane, muri byo:
1) Kitaab Al-Tawḥiid (Igitabo cyigisha guharira Allah ubumwe bwe):
Iki ni cyo gitabo cye kizwi cyane kurusha ibindi.
cyigisha ibijyanye n’ibokamana imwe rukumbi, kandi ko ariyo yonyine ikwiriye amasengesho, n’ibindi nk’ibyo...
2) Kash’f Al-Shubuhaat (Kugaragaza urujijo n’ibidasobanutse):
Ni igitabo gito kivuga ku bikoreshwa n’abayobya abantu mu by’idini, kikanasobanura uko umuntu yabyitwaramo.
3) Al-Uṣuul Al-Thalaatha (Imisingi itatu):
Ni igitabo gito ariko cy’ingenzi cyane, Imisingi itatu y’ingenzi umusilamu wese agomba kumenya: kumenya Imana, kumenya Intumwa yayo, no kumenya idini (Bishingiye kuri gihamya).
4) Al-Qawaa-idul Ar’baa` (Imisingi ine):
Ni igitabo gito kivuga ku misingi ine yerekeranye n’iyobokamana imwe rukumbi ndetse n’itandukaniro riri hagati yaryo n’ibangikanyamana.
5) Nawaaqiḍwul Islaam (Ibyamgiza ubuyislamu):
Ni igitabo gito kivuga ku bintu icumi umuntu yakora bigakuraho ubuyislamu bwe (akaba umuhakanyi), nko kubangikanya Allah n’ibindi biremwa mu kumugaragira n’ibindi...
6) Faḍw’lul Islaam (Agaciro k’ubuyislamu):
Ni igitabo gito gisobanura agaciro n’umwihariko wa Islam.
Nanone kandi uyu mumenyi yamaze ubuzima bwe bwose yigisha, ahamagarira abantu gusenga Allah wenyine, ategeka ibyiza kandi abuza ibibi, kugeza apfuye, aho yapfiriye mu mujyi wa Ad-Dir’iya hafi ya Riyadh, mu mwaka wa 1206 AH bihwanye na 1792 Miladi.
Yasize inyuma abanyeshuri benshi kandi bari bafite ubumenyi buhambaye, banaharanira ivuga butumwa Sheikh yariho.
Turasaba Allah ko yamuha ibihembo byinshi, kandi Ikazamuha n’ijuru ry’ikirenga. (4)
*_____________________*
(1) Naj’di: uyu munsi twavuga ko yaciwemo imigi ikurikira: umurwa mukuru wa Saudi Arabia “Riyadh”, umujyi wa “Qaswiim” gace gato k’umujyi wa “Haa-il”, ndetse n’igice cy’intara y’uburasirazuba, ariko uyu mumenyi yabaga mu mugi wa “Riyadh” y’ubu.
(2) Al-Aḥ’saa: ni umwe mu migi yo mu gihugu cya Saudi Arabia.
(3) Bas’ra: ni umwe mu mijyi yo mu guhugu cya Iraq.
(4) Ushaka amateka ye mu buryo burambuye kandi bwimbitse wareba mu gitabo: Muhammad mwene Abdil Wahhaab, ivugabutumwa rye n’amatekaye cya Ibun Bazz (Guhera kuri paje ya 09), ndetse no mu ntangiriro z’igitabo: Amasomo mu gusobanura ibyangiza ubusilamu cya Sheikh Swaleh mwene Fawzaan Aal-Fawuzan (Guhera kuri paje ya 13).