ESBF/Gisenyi Promotion 2018
They are taken of your friends
01/11/2022
09/08/2022
yari umwana u*i kurenzaho nubwo iwabo bari abacyene ariko yarabyihanganiraga
Umunsi umwe avuye ku ishuri asanga mamawe nibwo agiye guteka (kandi yari ashonje cyane oooh!!) Nuko akuramo imyambaro yishuri maze ajya kwicara kumuhanda ategereje ko bishya
Hashize akanya abona imodoka imunyuzeho irimo umubyeyi uvuye Gutwara abana be abavanye ku ishiri bagenda barya bananywa amata
Umwana umwe mu bari mumodoka amubonye ahita aterera agacuka kamata mumuhanda amuha sinye(sign) ngo agatore.
Umwana yahise agaruka asanga mamawe aho
ati"mama reka dusangire arko ntumbaze aho mbikuye kuko urabizi siniba" akivuga utyo atangira kurira (ibintu bitari bisanzwe) atangira kubaza mamawe ibibazo byinshi
*kuki turi abacyene?
*kuki turya nabi kdi gacye
*kuki mutakoze nkibyo abandi bakoze ngo natwe tubeho neza?
*mama cg woe na papa ntabwo mu*i gukora
Mama ati " recyeraho mwana wanjye kuba tudakize suko tudakora"
*Reba intoki zanye uko zabaye.
*ese papa wawe haruwo ubona yicaye hano. Ubu nawe ari aratwaza abantu imizigo ngo dukomeze kubaho
Mwana wanjye ntabwo turi ibigwari ahubwo tiri intwari.kugirango bariya bakire babeho neza nukubera imbaraga zacu.gusa ntiwabarakarira kuko nabo abenshi ntibazi uko byagenze kdi hari nabadufasha
Yongeraho ati"kugirango imodoka igende neza nuko habaho ubwitange bwamapine yemera kugenda yikuba hasi
Nubwo tutabayeho neza cyane twe ntitubabazwa nimibereho yacu ahubwo twishimirako hari ababayeho neza kubwacu
Ikibabaje Niko bo batabiha agaciro ngo dusangire byose
Umubyeyi yaragije ayo magambo umwana yahoze ahubwo amureba nkumusirikari
*mu bu*ima ntukababazwe nuko ubu*ima bwawe butameze neza cyane ahubwo u*ishimire kubona hari ubo utuma bamera neza kubera wowe sinkubwiye gukorera abandi gusa arko wagashimishijwe numusanzu uva mububabare bwawe ukaba ibyishimo byabatabizi
KOMERA
17/06/2022
RWANDA Nonaha Barashe Umusirikare wa Congo Yinjiye Mu Gihugu Ahita Apfa| Ubwoba Ni Bwose Muri Congo Dream big, change everything "RedBlue JD" Follow us on our social media-----------------------------------------------------------page: https://goo....
03/06/2022
Iyi si: Aka gafoto ni agasirimu rwose! Ngo "TANDUKANA N'UMUKUNZI WAWE UTAMWANDAGAJE"!
✓Ishyingiranwa/kurongorana(marriage) ni ikintu gikomeye cyane,cyatangijwe n'umuremyi, ku buryo ariwe nyiri marriages zose zo ku isi,niwe ufite TM (aka kamenyetso nizere ko mukazi) y'ingo zose zashinzwe kuko niwe watangije ibyo gushyingiranwa!
✓Kugira ngo ufate umwanzuro wo kurongora/kurongorwa cyangwa gushyingirwa,urabanza ugakunda kakahava....ivumbi rigatumuka.... ukarara utagohetse.....! Urukundo ruraryoha cyane shengeeee!!!incwiiii!!!
✓Umunsi ukoreyeho marriage ni uw'ibyishimo kandi uwashaka kubyitambikamo wamutera missiles nka zino za Putin muri Ukraine!!🤣🤣🤣🤣
None rero reka nkubaze!
¶Byaje kugenda gute kugira ngo mwangane urunuka? Ku buryo aho umwe anyuze undi ahanyuza umuriro?
¶Ko utari kwemera uwabitambikamo hagati cya gihe,ubu kuki wemeye gusenya?
¶Nibyo,ntawe UTANA atababaye,hari impamvu zikomeye zituma umwe ananirwa kwihangana burundu agasaba GATANYA! Kandi ibyo bireba abo bombi bakundanaga ubwabo!
✓Ariko se,KUKI GUTANDUKANA BITERA INDURU kandi GUKUNDANA NO KUBANA byari umunyenga?
¶N'iyo byaba ngombwa gutana n'uwo mwashakanye, KUMUSEBYA hose no KUMWANDAGAZA bigaragaza ubusirimu zeru, uburere zeru, ubwenge hafi ya zeru, n'ubunyangamugayo hafi ya ntabwo!!
✓ICYUBAHIRO cy'umuntu (dignity) mwakundanye,mwambaranye ubusa,wenda mwanabyaranye ni ngombwa no mu gihe mwatandukanye!!
✓N'ubwo njye ntashyigikiye ibi byo gutana (divorce) byogeye hose,ariko mbabazwa no kubona abahoze ari "umubiri umwe" bandagazanya hose kugeza no mu mabanga akomeye buri wese abikiye undi!!
IBYO MWE MUBONA ARI UBUPFURA?🎤🎤🎤
✓Bigahumira ku mirari iyo ababyeyi batandukanye bafite ABANA. Nuko bakarushanwa kwisobanura ku bana babyaye,umwe avuga UBUBI bw'undi undi nawe AMUSHYIRA HANZE mu bana babyaranye nk'abahatanira gutorerwa ubuperezida!!
Yooooo!!! Mbega IYICARUBOZO!!!
¶Abana iyo bamaze gukura baturunguruka mu bwonko bakwibuka ibyo twahurutuye dusebya umwe mu babyeyi babo,bakatwanga urunuka!! Binahungabanya abana (leur bien être)!!
✓Cya gitabo nkunda cyaravuze kiti: "Icyo Imana yateranyirije hamwe(yafatanyije) ntihakagire ugitandukanya"! Matthew 19:6
Ninde uwo uvuga utagomba kugitandukanya?
¶Ni umugabo
¶Ni umugore
¶Ni abandi bantu
¶Ni ikindi kintu.
✓Iyo inzu iva, nyirayo ntayisenya ahubwo arayihoma, arayisana,cyangwa agahindura ibati gusa! Iyo bitagenda neza mu rugo,urasanasana mpaka!
•••••Iyo BYANZE BURUNDU,bikaba ngombwa gusenya,ni ukuvuga GUTANA,ni ngombwa GUTANA GISIRIMU aho gutana GITINDI! •••••
✓Uyu munsi nizere ko ntawe nkomerekeje! Sibyo nifuzaga! Gusa abashakanye bikaba ngombwa gutandukana,mwikebuke!!
DIVORCE YOUR LOVED ONE WITH DIGNITY!
TANA N'UMUKUNZI WAWE UTAMWANDAGAJE
Hakizimana Maurice
30/04/2022
Nawe tandukana noguhora uhendwa ugura MB zaburi munsi kuko ubu turakwesitarira muri telephone yawe internet yubuntu ikora igihe cyase Kandi nibiciro twabimanuye ntabwo bikiri ⚠️2000 ahubwo ubu ni 🔻1000 gusa twandikire kuri Whatsapp 0786747747 cyangwa usige number zawe
N.B:twe dushaka abantu bari serious batadukinisha
31/03/2022
Kongo Irashinja u Rwanda Gufasha Inyeshyamba za M23 Leta ya Kongo irashinja igisirikare cy’u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 mu bitero zikomeje kugaba ku birindiro by’ingabo za leta-FARDC muri Rutshuru ho mu ntara ya Kivu ya Ruguru. Igisirikare cya Kongo kiratangaza ko hari ibimenyetso bifatika ko igisirikare cy’u Rwanda kiri muri iyo...
Click here to claim your Sponsored Listing.
Location
Category
Website
Address
Kumuganda
Rubavu