03/06/2022
Iyi si: Aka gafoto ni agasirimu rwose! Ngo "TANDUKANA N'UMUKUNZI WAWE UTAMWANDAGAJE"!
✓Ishyingiranwa/kurongorana(marriage) ni ikintu gikomeye cyane,cyatangijwe n'umuremyi, ku buryo ariwe nyiri marriages zose zo ku isi,niwe ufite TM (aka kamenyetso nizere ko mukazi) y'ingo zose zashinzwe kuko niwe watangije ibyo gushyingiranwa!
✓Kugira ngo ufate umwanzuro wo kurongora/kurongorwa cyangwa gushyingirwa,urabanza ugakunda kakahava....ivumbi rigatumuka.... ukarara utagohetse.....! Urukundo ruraryoha cyane shengeeee!!!incwiiii!!!
✓Umunsi ukoreyeho marriage ni uw'ibyishimo kandi uwashaka kubyitambikamo wamutera missiles nka zino za Putin muri Ukraine!!🤣🤣🤣🤣
None rero reka nkubaze!
¶Byaje kugenda gute kugira ngo mwangane urunuka? Ku buryo aho umwe anyuze undi ahanyuza umuriro?
¶Ko utari kwemera uwabitambikamo hagati cya gihe,ubu kuki wemeye gusenya?
¶Nibyo,ntawe UTANA atababaye,hari impamvu zikomeye zituma umwe ananirwa kwihangana burundu agasaba GATANYA! Kandi ibyo bireba abo bombi bakundanaga ubwabo!
✓Ariko se,KUKI GUTANDUKANA BITERA INDURU kandi GUKUNDANA NO KUBANA byari umunyenga?
¶N'iyo byaba ngombwa gutana n'uwo mwashakanye, KUMUSEBYA hose no KUMWANDAGAZA bigaragaza ubusirimu zeru, uburere zeru, ubwenge hafi ya zeru, n'ubunyangamugayo hafi ya ntabwo!!
✓ICYUBAHIRO cy'umuntu (dignity) mwakundanye,mwambaranye ubusa,wenda mwanabyaranye ni ngombwa no mu gihe mwatandukanye!!
✓N'ubwo njye ntashyigikiye ibi byo gutana (divorce) byogeye hose,ariko mbabazwa no kubona abahoze ari "umubiri umwe" bandagazanya hose kugeza no mu mabanga akomeye buri wese abikiye undi!!
IBYO MWE MUBONA ARI UBUPFURA?🎤🎤🎤
✓Bigahumira ku mirari iyo ababyeyi batandukanye bafite ABANA. Nuko bakarushanwa kwisobanura ku bana babyaye,umwe avuga UBUBI bw'undi undi nawe AMUSHYIRA HANZE mu bana babyaranye nk'abahatanira gutorerwa ubuperezida!!
Yooooo!!! Mbega IYICARUBOZO!!!
¶Abana iyo bamaze gukura baturunguruka mu bwonko bakwibuka ibyo twahurutuye dusebya umwe mu babyeyi babo,bakatwanga urunuka!! Binahungabanya abana (leur bien être)!!
✓Cya gitabo nkunda cyaravuze kiti: "Icyo Imana yateranyirije hamwe(yafatanyije) ntihakagire ugitandukanya"! Matthew 19:6
Ninde uwo uvuga utagomba kugitandukanya?
¶Ni umugabo
¶Ni umugore
¶Ni abandi bantu
¶Ni ikindi kintu.
✓Iyo inzu iva, nyirayo ntayisenya ahubwo arayihoma, arayisana,cyangwa agahindura ibati gusa! Iyo bitagenda neza mu rugo,urasanasana mpaka!
•••••Iyo BYANZE BURUNDU,bikaba ngombwa gusenya,ni ukuvuga GUTANA,ni ngombwa GUTANA GISIRIMU aho gutana GITINDI! •••••
✓Uyu munsi nizere ko ntawe nkomerekeje! Sibyo nifuzaga! Gusa abashakanye bikaba ngombwa gutandukana,mwikebuke!!
DIVORCE YOUR LOVED ONE WITH DIGNITY!
TANA N'UMUKUNZI WAWE UTAMWANDAGAJE
Hakizimana Maurice