Gatetestoryteller

Gatetestoryteller

Share

Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Gatetestoryteller, Tutor/Teacher, Kigali.

16/04/2018

Imagine????

09/04/2016

If you like me, like my page ⇨⇨ Jimmy story teller ☜ Niba unk***a, k***a page yanjye
⇨⇨ Jimmy story teller ☜ ♡♡♡

31/03/2016

MENYA IBINTU 10 BYO KWITONDERA MBERE YO KUGURA MUDASOBWA 10 (Computer) . . kenshi abantu bakunze kwibaza ikintu umuntu arebaho cyane iyo agiye kugura Mudasobwa. Iki ni ikibazo gikomeye cyane cyane iyo udasobanukiwe neza n’ibya mudasobwa. . Reka turebere hamwe ibyo umuntu arebaho cyane mbere yo kugura iki gikoresho . Reka tubyoroshye. Niba utari umuntu kabuhariwe mu gukina imikino yo kuri mudasobwa cyangwa se udateganya kuzakoresha software zihambaye cyane nk’izikora za films n’ibindi, hano urahabona ibyo wakenera kureba kugirango ugure mudasobwa ikubereye kandi itaguhenze cyane. . Uba wibaza uti ese ndagura iyihe : Mac cyangwa PC ? Desktop cyangwa Laptop ? AMD processor cyangwa INTEL ? Wigira ubwoba, reba ibi bikurikira biragufasha guhitamo. . . 1. CPU (Processor - Processeur) : . Reka duhere ahakomeye, CPU niyo ituma mudasobwa yawe yihuta kuko niyo ikora akazi koze mudasobwa isabwa. Hariho amoko abiri ya CPU, Intel na AMD, zikagiramo modeli zirenze 50 zo guhitamo. Buri gihe Intel Processor niyo nziza kandi byaba byiza uhisemo iri Intel Core 2 Duo nizindi nshyashya nka i3, i5, i7 niba ukenera gukoresha ziriya software zikora amashusho n'amajwi. Akenshi Intel Core 2 Duo yagukorera ibyo ukeneye. . . 2. RAM (Internal Memory) . Iyi ni umubare (amount) w’ibintu Processeur ishobora gufata vuba iyo ibisabwe. Niho Mudasobwa ibika ibyo iri gukora byose, twa tuntu uba wafunguye twose tuba tubitse muri RAM. Iyo ari nto rero bituma mudasobwa igenda gahoro cyane cyane iyo wafunguye amadirishya menshi. RAM ya 1GB irahagije ku muntu ukoresha mudasobwa ye nko kwandika emails, words, excel nibindi nk’ibyo. RAM ya 2GB irahagije muri rusange. Ibaye 4GB byaba ari agahebuzo. . . 3. Hard Disk (Disk) : . Aha niho mudasobwa ibika ibintu byose biyirimo. Documents, amafoto, films, n’ibindi byose biba bibitse hano. Igihe cyose iba ari nini kuruta RAM. Niba udateganya kubikaho ibintu byinshi nka za Film zitwara umwanya munini kuri Hard Disk, 160GB irahagije. Ibaye nini birutaho kuba byiza. Nagusaba kugura nakandi gato ko hanze uzajya ubikaho ibintu byawe kugirango umunsi mudasobwa yagize ikibazo ntuzatakaze ibintu byose. . . 4. Screen (ecran - Flat Screen) . Nubwo ntacyo bitwaye, ariko mudasobwa yagombye kuba ifite ecran - screen nini ituma ubasha gusoma neza udashishoza, kandi yagombye kuba ifite na Keyboard igufasha kwandika neza. Screen ya 13 inch kuri Laptop cyangwa 19inch kuri Desktop birahagije. . . 5. Operating System (OS) . Hariho amoko atatu akomeye ya Operating System - Mac OS (Igezweho ubu ni Mac OS Lion), Microsoft Windows (Windows 7 vuba WIndows 8) na Linux (ifite ubwoko bwinshi bita Distribution, imenyerewe cyane ni Ubuntu). Mac OS ikora muri mudasobwa zabugenewe zitwa Macntosh cyangwa Mac zikorwa na Apple.inc. Windows na Linux zikora kuri PC, ordinateur zisanzwe. Niba rero utaguze Mac, byaba byiza ujyanjye nigihe, ukagerageza kugura mudasobwa ikoresha OS ya nyuma (Windows 7). Hari abak***a XP ariko ibyiza ni ukujyana n’igihe cyane ko ubu software nyinshi zigenda zanga gukorana na OS zishaje. . . 6. Izindi software . Reba neza ko Mudasobwa ugiye kugura baguhayemo Microsoft Office (Word, excel, powerpoint, access...). Niba hari nizindi software uzakenera mu bu*ima bwa buri munsi, nka Adobe PDF reader, Yahoo Messenger, Skype... saba ko bazigushyiriramo. . . 7. Ubunini . Mudasobwa igendanwa irengeje 2.2kg iba yatangiye kuremera. Niba udashaka ibintu biremereye cyangwa se uk***a utuntu dusa neza, wagura Macbook ya Apple. Na PC zirahari zisa neza kandi ntoya zitaremereye. Urebe ikubereye, hanyuma ubaze ibyo twavuze haruguru niba ibyujuje ubone kugura. 8. Battery - Batiri ni ikintu kingenzi cyane. Niba ushaka bateri itinda cyane, wagura Macbook ya Apple (amasaha hagati ya 7 na 11 bitewe nicyo iri gukora). Ariko mu bu*ima busanzwe, mudasobwa ikora amasaha 5 aba ari ayo. Baza wumve igihe batiri imara iyo mudasobwa idacometse. . . 9. Ibindi . . Nibura mudasobwa yose yagombye kuba ifite ibi bikurikira : . *Wireless Card : Ushobora gukoresha interneti utagombeye gucomeka umugozi. . *DVD Writer : Ishobora gusoma no kwandika DVD . *USB Port - Nibura 2 . *NIC - aho bacomeka umugozi wa Internet . *Audio Jack : Aho gucomeka ecouteurs Card reader . *NVDIA cyangwa ATI Graphic Card ku bantu bateganya kujya bakina imikino ikomeye . . 10. ICYITONDERWA: . Numara gufata umugambi wa mudasobwa ugiye kugura, mumaze guciririkanya, wibuke kubasaba CD cyangwa DVD iriho ama drivers - les Pilotes - za mudazobwa ugiye kugura. Ibi birafasha cyane igihe mudasobwa yagize ikibazo cyangwa ushaka guhindura OS. Niba batayafite, bakwereke address ya internet aho ushobora kuyakururira kuri mudasobwa yawe.

25/02/2016

1. U*iko umuntu abona $100 ari menshi
mu rusengero (agiye gutura), yajya
guhaha akabona ari make?
2. Isaha imwe yo gukorera Imana
irarambirana kurusha iminota 60 uvuga
ibindi 3. U*iko abantu usanga bari guhugura
abapasitori ngo bakoresha igihe nabi mu
rusengero, bakirengagiza ko iyo bareba
film. Banayisubiza inyuma ngo barebe
neza (nta filim itwara munsi y’isaha
imwe) 4. U*iko abantu babura amagambo mu
gusenga ariko mu kubara inkuru
bakabura aho bayashyira?
5. U*i iyo bongereye iminota ku mupira
(match) ntanumwe urambirwa
bigereranye n’iteraniro uze kureba impuguro baguha.....
6. U*iko gusoma igice cyose muri bibiliya
binanirana, ariko umuntu akaba yasoma
inkuru y’impapuro ijana
7. U*i ukuntu abantu barwanira imyanya
y’imbere muri concert cg umupira. Ariko mu rusengero uwicaye kure ngo niwe uba
wicaye neza?
8. U*i uburyo kwitabira ibikorwa b’itorero
bidusaba amatangazo menshi
nk’ibyumweru
3 hamagara abantu uyu munsi ubatumiye mu munsi mukuru urebe ko na gahunda
zindi bari bafite batazihindura...
9.U*iko abantu bemera inkuru
z’ibinyamakuru kurusha iziri muri bibiliya
10. U*i ukuntu za blague zihuta kuri
internet kurusha inkuru zihamya Imana ? Dore mpahaze kurugi ndakomanga ngo
umuntu niyumva ijwi ryange agakingura
nzinjira iwe dusangire. Ibyahishuwe 3:20

21/02/2016

Hariho umu Maman agak***a gukora
isuku mu Kiliziya. Buri gitondo
yarabyukaga kare agakora isuku abandi
bakaza mu Missa basanga Kiliziya
iteguye imeze neza, ku buryo abenshi
batari bazi Uyitegura! Rimwe hari umukristu wazindutse asanga
aracyakubura, arangije arahanagura,
atunganya intebe ahategura neza.
Uwo mugabo aramwitegereza ukuntu
akora ako kazi, aratekereza ati: "buriya
disi ni umukene, wenda ucururiza ku gataro, ubu*ima bukaba bumugoye
cyane". Arongera aribwira ati: "buriya ni
Imana yabishatse ko nzinduka kugira ngo
mufashe". Asubira mu modoka ye yari
yasizemo amafranga arayazana.
Uwo mudamu arangije akazi arayamuha umudamu arayanga ariko umugabo
arakomeza arayamuhatira. Kuko rero
uwo mudamu yihutaga, undi amugenda
inyuma aramubaza ati:"ese urajya kure
ngo nguhe rifuti?" Umudamu aramubwira
ati: "mfite imodoka". Undi amukurikira ari guseka yibwira ati buriya ni mu kwizera.
Akomeza amubwira ukuntu Imana
yamubwiye ngo amufashe,..... baba
bageze ku modoka yari iparitse munsi
y'igiti. Umudamu arayicyingura nuko
asubiza uwo mugabo ati: "ngirango Imana ntiyakubwiye ngo umfashe
ahubwo yakuzanye ngo ufashwe
guhindura ibitekerezo byawe kuko akazi
k'Imana kadakorwa n'abakene ahubwo
gakorwa
n'abicisha bugufi! uko kandi bicisha bugufi Imana Yo ikagenda ibashyira
hejuru!!" Arongera aramubwira ati: "mu
rugo rw'Imana twese turi abana nta
mpamvu yo kuza wishyize hejuru
y'abandi!!" Umugabo yarebye uwo
mudamu n'ukuntu yari yambaye, akubura, ahanagura, areba imodoka agenderamo
nuko arapfukama amusaba kumusengera
gusa!
ANDIKA "AMEN" MAZE UKORE SHARE
NA LIKE

12/02/2016

Ibintu 10 abakobwa banga ku bahungu


Waba uri umuhungu cyangwa umugabo
uri mu rukundo ariko ukaba utinya ko
umunsi umwe wazababaza umukunzi wawe? Dore bimwe mu bintu abagore
n’abakobwa banga urunuka ukwiye
kwitwararika mu mibanire yanyu kugira
ngo uyirinde kuzamo agatotsi.
1. Abakobwa banga abahungu bakora
ibintu biteye ishozi nko kuba wavuga cyangwa ugakora ibintu biteye isesemi
igihe muri kumeza cyangwa se muri
ahantu hari abantu benshi.
2. U*irinde kuba wavuga inkuru isekeje
imwerekeyeho imbere y’inshuti. Ibyo biba
umwaku igihe ubigize akemenyero, nubikomeza, umenye ko iminsi yanyu
hamwe ibariye ku mitwe y’intoki.
3. Ntukifuze ko umukobwa yakwiyitaho
nkawe. Ni byiza kumenya ko uko
umukobwa ashaka kugaragara muri
rubanda bitandukanye n’uko wowe wumva wagaragara (umusore uhamye,
ufite ibigango ukuramo ishati ngo bose
babone ko ari igikurankota koko). Mureke
yiyiteho bya gikobwa uko umutima we
ubimubwiriza.
4. Ntuzatonganye umukobwa ngo yikoraho agakabya(make up,
maquillage). Ibyo bituma yigiramo ikizere
kandi akumva ari mwiza rwose kandi
byose abikorera kugushimisha. Ahubwo
ujye nibura ushima uwo mwanya aba
yataye yiyitabo kugira ngo aguheshe ishema umushimira mu magambo anyuze
umutima.
5. Abakobwa banga kandi abahungu
bambara imyenda iriho ibisemba
cyangwa ibishushanyo biteye ubwoba
(dragon, sh*tani n’indi wumva biteye ubwoba). Niba wari ufite inshuti
ugatekereza kuyisura cyangwa
gusohokana nayo wambaye umwenda
uriho ibyo bishushanyo, ibyiza nuko uwo
mwenda ahubwo wareba aho
uwujugunya. 6. Ibirori nk’isabukuru y’amavuko
n’ugusohokana n’inshuti bishoboka kuba
wowe ntacyo bikubwiye, ariko ku
bakobwa bisobanuye ikintu kinini cyane.
Niyo umukobwa yakubwira ko ntacyo
yifuza ku munsi mukuru wa Mutagatifu Valentino, si ibyo aba ashatse kuvuga,
ugomba kugira icyo umuha. Icyo
abashatse kuvuga ni uko nta kintu
kihariye yifuza ahubwo ko ugomba
kwibwiriza ukamutungura maze
kumamwereka ko iteka umutekerezaho. Urajye ubwibuka.
7. Ku mukobwa, inshuti nk’umuryango,
ugomba kuzubaha kandi ukazitaho.
Nubwo atabigusaba cyangwa ngo
abikwibutse urage wibuka kwitoza
ku*ik***a. Nk’uko bita ku nshuti zawe, nawe ite ku zabo.
8. Mu makosa yose ushobora gukora,
ntuzatinyuke kwita umukobwa umusazi
cyangwa ngo akora nk’utagira ubwenge.
Uko waba ukeka ko yakabije mu buryo
yitwaye mu kibazo, ntu*igere uvuga iryo jambo. Mu yandi magambo ukwiye
kurikura mu nkoranyamagambo yawe
ukoresha igihe muganira. Mu gihe
bahuye n’ibibazo, niwo mwanya baba
bakeneye ko ubereka ko ubari iruhande,
iyo rero umubwiye ngo yarasaze, aho kumugarura agatima ahubwo bituma
ibibazo birushaho kumuremerera.
9. Ikindi kintu kibabaza umukobwa
ndetse birengeje kuba wanamwita
umusazi imbere ya rubanda, ni
ukumugereranya n’abandi bakobwa. U*irinde kugira icyo uvuga ku ifoto
y’umukobwa ubonye mu nzira cyangwa
se muri filmi uvuga ngo yambaye neza
cyangwa ngo ni mwiza. Nubwo wowe uba
utabibona, ahita yigereranya n’uwo
mukobwa uba umaze kuvuga maze yasanga bigoranye kumushyikira
umutima we ukababara. Iteka aba
ashaka kumva ko ari ikinege kuri wowe,
ko ntawundi wamuganya nawe.
10. Mu makosa yose ushobora gukora
ntu*igere wibagirwa iminsi mikuru ifite igisobanuro gikomeye mu bu*ima bwe
nk’isabukuru y’amavuko cyangwa se
isabukuru y’isezerano ry’ugushyingirwa
kwanyu. Ni ukosa risumba ayandi.
Hari byinshi abakobwa banga ku
bahungu ariko kuri iyi nshuro turagarukira hano. Urundi rutonde tuzarukomeza
ubutaha tumaze kubona ko iyi nkuru
mwayikunze cyangwa se hari icyo
yabafashijeho mu kuduha ibitekerezo
biyerekeye. Ikindi nagira ngo mbwire
abagabo n’abasore b’iki gihe, murabize ko muri iyi minsi bivugwa ko abakobwa
bikundira gusa abagabo bafite
amafaranga. Ibyo bishatse kuvuga
nanone ko abakobwa bak***a gusa
abagabo bafite akaza gakomeye?
Nagira ngo mbabwire ko abakobwa batanga abagabo badafite akazi ahubwo
icyo banga bakaziririza ni umugabo
udafite umutima ushaka akazi. Baba
bifuza ko iteka ubereka ko buri munsi
ukora kugira ngo ejo habe heza. Iyo rero
nta mutima ushaka akazi ufite nta mukobwa n’umwe waguk***a
ndakurahiye pe.

12/02/2016

AMATEGEKO 10 Y'URUKUNDO
1. Ntuzahendahendere umuntu
kuguk***a cg kukwitaho (affection) kuko
bigira agaciro iyo nyiri ukubikora
bimwiviriye ku mutima.
2. Ntuzabeshye uwo uk***a ngo akunde yishime, ikiruta uzamubwize ukuri
ababare.
3. Ntuzarindire ko uwo uk***a akenera
ko umufasha, ahubwo uzanamufashe
mbere y'uko abikenera.
4. Ntu*igere wibagirwa umukunzi wawe mu gihe yaguhaye byinshi utagomba
kwibagirwa.
5. Ntuzarutishe amafaranga urukundo,
kuko hari ibyo urukundo nyarwo rutanga
amafaranga atabasha kugura.
6. Ntuzakunde umuntu ku bw'impuhwe, ahubwo uzamugirire impuhwe ku
bw'urukundo!
7. Urajye ucyaha uwo uk***a
mwiherereye nimugera mu ruhame
umurengere!
8. Urajye ushimishwa n'uko uwo uk***a akundwa n'abandi kuko ni ikimenyetso
cy'uko yakurutishije benshi.
9. Ntuzagishe inama abandi y'uwo
ukwiye guk***a ikiruta uzabagishe
inama y'uko ukwiye kumuk***a.
10. Ntugahamye ko ushimisha uwo uk***a uko bikwiye ahubwo
uzabihamirizwa na nyirubwite.
AYA MATEGEKO 10 YABA
AGUSHIMISHIJE? BITUBWIRE.
WEMEREWE NO GUKORA SHARE
KUBANDI BABASHE KUBIBONA.

04/02/2016

INKURU UKWIYE GUSOMA KANDI
UTAGOMBA KWIRENGAGIZA: Umugabo w'umukene yavuye kuragira
ihene, ahurira ku irembo n'umugore we
n'abana be baza kumusanganira
barahoberana n'ibyishimo byinshi, ako
kanya kuko hari batuye ku muhanda haca
umugabo w'umukire mu modoka nziza, arebye uburyo wa muryango wishimye,
yitsa umutima ati: "uwampa nkibera
nk'uriya mugabo, nkagira umugore
n'abana bafite urukundo duhora duseka
kuriya". Muri ako kanya niko wa mugabo
nawe yamwitegerezaga, ati koko abakire barakimara, uwampa nkibera nk'uriya
mugabo". Hafi aho hahita haca umugabo wari
waracitse amaboko, arabareba bombi
arangije ati icyampa amaboko nkabasha
kongera gusuhuza abana n'umugore
wanjye, nkabasha no kongera gutwara
imodoka nka cyera... Buri wese afite icyo yifuza mu bu*ima
nyamara ibyo wabona byose wakomeza
kwifuza, gusa shima Imana ibyo ufite
n'uko umeze kandi umenye kwifuza
ibizima, njye mbifurije umugisha no
kuzagira ubu*ima bu*ira umugayo, umuvumo uzabajye kure kandi muzasige
inkuru nziza imusozi. NIBA USHIMA IMANA ANDIKA "AMEN",
NIBA UFITE ISHEMA RY'UKO IMANA
YAKUREMYE, KORA SHARE N'ABANDI
BIBAGEREHO. NIBA NTACYO BYOSE
BIKUBWIYE BYIHORERE!

26/01/2016

Umugabo umwe yigeze kubaza umugore
we ati:"madam u*i wamuturanyi
yapfuye?"
umugore: "yego ndabizi"
umugabo: "u*iko abaturage bateranyije
million 16 bakaziha abari umugore we wari usigaye?"
Umugore: "urumva c twe atari cyo gìhe ko
umwe murimwe yapfa umuryango
ukabona kuri ziriya million zose?"
bamara nk'iminota 7 bacecetse
hashize akanya umugabo yisetsa aba aravuze ngo:"hahah urabizi c? Kugira
hatazakekwa ibintu byo kwicana
uzasigara agafungwa ndumva
twakoresha uburozi"
umugore: "ugize igitekerezo cyiza, nanjye
nari nabitekereje niyo mpamvu nashize uburozi muri icyo cyayi umaze kunywa"

26/01/2016

Ndi umubyeyi w’umwana umwe maze imyaka itatu gusa nkoze ubukwe n’umugabo narangiwe na mukuru wanjye, ndamusanga ndeka uwo nak***aga none ibyo maze kubonera muri urwo rugo bihora iteka binyibutsa umusore nahemukiye yarankudaga ngo nkurikiye abagabo bafite amafaranga. Muri 2010 nibwo mukuru wanjye yatangiye kujya ampatira guk***ana n’umusore wari inshuti yabo bari baziranye bajyana kurangura mu mahanga kuko bose ari abacuru*i. Mu by’ukuri numvaga ntak***a uwo musore kuko nari nsanzwe mfite undi twak***anaga ariko icyo gihe twese twari tukiga nta numwe urabona ubu*ima. Mukuru wanjye yamfatanije n’abandi bo mu muryango bakajya banca intege bakambwira ngo ndakuze nzarangiza ishuri nkeneye umugabo kandi ko uwo musore duk***ana atazarangiza ishuri ngo ashakishe ubu*ima ahite abona ubushobozi. Nageze aho nanjye numva ko koko ari byo ko ngomba guk***ana n’uwo musore wamaze gufatisha ubu*ima tukazahita twibanira ubwo nzaba ndangije kaminuza. Twarak***anye wa musore wa mbere ndamwanga ariko mu by’ukuri nkajya numva ko ari amafaranga nkurikiye kuko nubwo uwo wa kabiri ari nawe tubana twak***anaga nsinamwiyumvagamo ngo numve mwishimiye nkuko byari bimeze kuwa mbere, usibye gusa gutekereza ko umunezero nzawukura ku mafaranga kuko nabonaga ko ntacyo nzifuza ngo nkibure nyamara siko byaje kugenda tumaze kubana. Muri 2012 twakoze ubukwe bwiza rwose nk’umuntu wari ufite agafaranga numva rwose ko ngiye kubaka urugo ndetse nkora uko nshoboye kose nikuramo wa musore wa mbere kugira ngo atazansenyera. Tukiva mu kwezi kwa buki hamwe umuntu aba atangiye kugenda amenya ingeso mbi n’inziza baba barahishanye bakirambagizanya, umugabo aza kubona wa musore twak***anaga yampamagaye arankubita ngo natangiye kumuca inyuma, ankubita ku ntebe mererwa nabi ku buryo inda nari ntwite yaje kuvamo. Kuva uwo munsi nahise numva nanze umugabo urunuka, ku buryo hari ubwo mba ntashaka kumureba no mu maso. Ubu mfite ikibazo kujko ntagishaka uwo mugabo turi kumwe nubwo dufitanye umwana ukiri muto utaruzuza umwaka. Rwose uwo mugabo sinjya ntekereza kumuca inyuma ariko yambujije amahoro aramfuhira, bimwe bimbuza amahoro ku buryo iyo haje umuntu w’igitsina gabo mu iduka ryacu yasanga ntahari akamumbaza, ubwo iryo joro ndara nkubiswe ngo nirirwana n’abagabo. Namuregeye kwa mukuru wanjye kuko aribo baduhuje ibyo biba iby’ubusa none ubu nabuze icyo nakora ngo mu rugo rwacu haboneke amahoro kuko ndaremerewe bikabije. Muri make wa munezero narinzi ko nzabonera mu mafaranga ntawo nabonye, ahubwo wahindutse amarira gusa ku buryo bintera isoni no kuba nagira uwo mbwira ko nkubitwa muri iki kinyejana, akongeraho n’amagambo yo kunsesereza ngo naje kumurira amafaranga gusa, kandi mba nakoze rwose sinirirwa nicaye, yewe nubwo wumva dukize sinshobora no kugura umwenda kuko yanyirenza ngo ndi kwangiza. Mungire inama !

04/01/2016

Ibyo wakora kugirango umuntu agukunde
uko
ubyifuza:
1. Wimwirukaho. Impamvu nyakuri
utagamba
kwiruka kumuntu usha ka ko aguk***a byukuri
nuko iyo umwirutseho abonako cyangwa
acyekako utagenzwa nurukundo gusa
wowe
mubwire ijambo rimwe ryakamaro ubundi
wigendere ibi bizatuma agushaka cyane bitume
aguhigisha uruhindu.
2. Gerageza ube wowe. Aha usanga
abantu
benshi bashaka kuba nk’abandi bantu
baba bafata nk’icyitegererezo mu bu*ima
bwabo ibi
rero byatuma umuntu atakwiyumvamo
kuko
akubona mu yindi sura, ndetse akabona
ko ibyo ukora ubyigana atari umwihariko
wawe.Gerageza gukora ibyawe wihariye.
3. Wikwiharira ijambo musangize
ibitekerezo.
Si byiza kwiharira ijambo baravuga
ngo”nta gisangiwe nk’amagambo” . Rero biba
byiza iyo
Uhaye umwanya uwo muri kugirana
ikiganiro
ukumva ikimuvamo bituma agufata
nk’umuntu w’umunyabwenge ukwiye guhabwa
urukundo.
4. Banza wigirire icyizere Buriya utikunze
byose biba byapfuye kuko nujya gutera
uburezi
arabwibanza. Niwigirira icyizere, ukumva ko
nta wundi ushoboye uretse wowe, nta
kabuza
uzakundwa kurenza uko ubitekereza.
5. Gerageza kwiyoroshya . Iyi niyo ngingo
yibanze yatuma umuntu aguk***a byasaze,
kuko iyo wiyoroshya byerekana ubwitonzi
uba
usanganywe cyangwa uzagira mugihe
cy’urukundo nabyo bigaha umukunzi
wawe icyizere cyo kukwizera kurushaho,
urukundo
rukiyongera.
Fata umwanya ubutekerezeho utangire
ubu*ima
buryoshye burukundo rwizewe kandi ruramba
rusaza!!!!!!!

03/01/2016

Iyo umuhungu aguharaye: ~~~~~~~~~~~~~~~ ~~~~~~~ Girl: allo chr Boy: yes honey, sha umpamagaye nari ngiye kuguhamagara pe, wiriwe ute c mukundwa? Girl: sha meze neza Boy: oooh chr ndaguk***a, nta mukobwa muhwanye pe, sinzi uko nabivuga.. Muri week end uzaboneka ko nkushaka c chr?? Ntumpakanire plz…. Iyo yaguhararutswe: ~~~~~~~~~~~~~~~~~ Girl: allo chr Boy: bite c Girl: sha ni sawa, ko utakimvugisha c? Boy: umva mwana akazi kabaye kenshi mba ndi mukazi pe, ntamwanya nkibona! Girl: koko ukabura niminota 2 yo kunyoherereza message? Boy: umva turavugana ku mugoroba buretse… (Ku mugoroba) Girl: chr hi! Boy: umva ndananiwe cyane kbs ni ahejo.. . . . .

Want your school to be the top-listed School/college in Kigali?

Click here to claim your Sponsored Listing.

Location

Category

Website

Address


Kigali