Ubutore

Ubutore ITERAMBERE RY'U RWANDA RIRI MUNSHINGANO Z'ABANYARWANDA

27/07/2017

Utazi u Rwanda azaze arebe ibyo umuco w'ubutore dukesha Intore izirusha intambwe watugejejeho. Twese Intore z'u Rwanda dushyize imbere kubaka u Rwanda twifuza.

27/07/2017

Abanyamahanga byarabayobeye! Abanyarwanda dukomeze gusigasira ibyagezweho niryo shema ryacu.

13/11/2016
01/07/2016

Kwitwa urubyiruko ntibihagije. Bigomba kujyana no kwiyubaka kugira ngo duhangane n'Ibibazo by'ubuzima . Urubyiruko ni urutanga icyizere cy'Ejo hazaza heza kuko rwiteguye kuzuza inshingano zarwo.

15/05/2016

Buri wese aho ava akagera afite ubuzima bwe kandi umuntu ntiyabaho ubuzima bwe ngo abeho nubwundi. Iyo wiyubashye ukubaha nabandi, nabandi barakubaha, iyo wiyandaritse uba wiyimye agaciro nta wundi ukaguha. # Imihigo

13/03/2016

Byose uzabikore kunyungu z'urwakubyaye, nawe uzaba wikorera. oyeee

22/02/2016

Kwitorera abatuyobora, inzira iboneye kugera kw'iterambere rirambye. komera

16/02/2016

Twatojwe kubaha igihu cyacu nk' , bimaze kutugeza kubifatika ndetse n'amahanga yifuza kutwigiraho.
tugume kubizirikana.

01/01/2016

Ijambo rya wa repubulika Paul mugutangira umwaka #2016.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda,
Mbere na mbere nagira ngo mbifurize umwaka mushya w’i 2016. Uzababere uw’ibyiza byose mwifuza harimo n’iterambere.
Uyu mwaka turangije, wabayemo ibintu byinshi kandi byagiriye Igihugu cyacu akamaro. Ubumwe bw’Abanyarwanda burakomeye, ntibujegajega, kandi umurimo wo kubaka Igihugu urihuta.
Niyo mpamvu, Abanyarwanda mwasabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa, hanyuma muraryemeza muri referendumu tuvuyemo. Mwagaragaje ku buryo bwumvikana amahitamo y’ibyo mwifuriza ejo haza h’Igihugu cyacu.
Inzira twanyuzemo mu kuvugurura Itegeko Nhinga yaduhaye umwanya wo kureba koko niba ibyo twashakaga guhindura bishyira mu gaciro.
Mwansabye kuzakomeza kuyobora Igihugu nyuma y’i 2017. Nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye, nta kuntu ntabyemera.
Ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera.
Ariko, ndibwirako icyo tugamije atari ugushaka umuyobozi w’Igihugu uzakomeza ubuziraherezo. Kandi, nanjye siko nabyifuza.
Bitari kera cyane, inshingano z’umwanya wa Perezida zizagera ubwo zahererekanywa, ku buryo bizagira akamaro n’impamvu birenze kuba urugero gusa, byaba ari kuri twebwe cyangwa ku bandi.
Niyo mpamvu nifuza ko twakomeza mu nzira twatangiye yo guhindura Igihugu cyacu. N’ubundi ibisabwa kugira ngo dushimangire ubuyobozi butekanye, ni nabyo bisabwa kubaka ubukungu bw’Igihugu dutangiye kubona.
Abanyarwanda dufite ikizere cy’ejo hazaza, kandi twishimiye n’inzira twahisemo. Ibi bikwiye guha inshuti z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa nabo ikizere.
N’abatunenga biturutse mu kutatwumva neza, ndetse niyo byaturuka ku kudashaka kumva, nabyo bishobora kuba intangiriro y’ibiganiro bituma amaherezo twumvikana.
Icya ngombwa ni uko abantu bubahana.
Nidukomeza gufatanya, tugakomeza nzira turimo, ntacyatubuza kugera ku ntego yacu.
Jyewe n’umuryango wanjye, tubifurije mwese Umwaka Mushya Muhire.

22/12/2015

Ubuzima bwawe , bushingiye kuguhitamo kw'abanyarwanda.

Address

Kigali
250

Telephone

+250785836740

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Ubutore posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The School

Send a message to Ubutore:

Shortcuts

Share

Category