28/12/2025
Ansarallah Muslim Community in Africa.
We are a Global Muslim Community We are a Global Muslim Community whose members share the primacy of genuine Islamic beliefs and values.
We do not belong to any Islamic traditional school of thought. Though those schools are a valuable source of Islamic knowledge and heritage; We believe only the Book (Quran) and the Hikma (Prophet’s Sounna) are binding. Anything beside their prohibitions and commands being mubâh. We strive for Islamic Universal Unity and brotherhood that translates an indivisible community (Umma), all inclusive,
28/12/2025
24/12/2025
Dua 2
*Bismillah Rahman Rahiim*
Assalam alaykm wa rahmatullah wa barakatuhu.
Ishimwe n'ikuzo bikwiriye Imana, amahoro n'imigisha bisakare ku ntumwa y'Imana Muhammad (S) n'umuryango we.
Twibukiranye ko ukwezi kwa twagutangiye. Kukaba ukwezi kwa 7, ni kumwe mu mezi ane matagatifu.
Muri Kor'ani Imana iravuga iti:
*"Ni ukuri rwose, umubare w'amezi, imbere y'Imana ni cumi n'abiri mu gitabo cy'Imana, umunsi yaremaga ibirere n'isi. Muri yo harimo ane matagatifu, iyo ni yo dini itunganye, Ntimukihemukire muri ayo mezi ...."* Kor'ani 9:36
Amezi ane matagatifu ni DHul Qadah, Dhul-Hijja, Muharram na Radjab. Imana yatuburiye itubwira ko tudakwiye kwihemukira muri ibyo bihe, gukora ibyaha nibindi bibi,...
Ahubwo dukwiye gukoramo ibikorwa byiza, twitekerezeho, twicuze, tugaruke kuri gahunda y'Imana.
Ni byiza ko muri uku kwezi :
- dukora Istighfar na Tawba
- dukora igisibo nko ku wa mbere no ku wa kane.
- twongera gusoma kor'ani cyane
- twitegura ramadhan, tweza imitima yacu.
Kugendera cyane kuri kalendari ya kigregoriya, byatwibagije buhoro buhoro, ibyiza twagasaruye muri aya mezi nkuko yatangajwe n'Imana (sw) ubwayo.
Uyu munsi turi *4 Radjab 1447*, mu ntangiriro za radjab, ni igihe cyiza cyo kwiyegereza Imana muri uku kwezi, dusatira Ramadhan.
Mugire ibihe byiza. Imana idushoboze.
23/12/2025
Asalam alaykum warahmatullah wa barakatuh
Dua 1
RAMADHAN SPECIAL N°2
Asalaam alaykum warahmatullah wabarakatuh.
Murwibutso rwabanjirije uru twabonye abafite umugisha basogongeye kuburyohe bw'ukwemera ko barangwa no "gukunda Imana n'Intumwa Yayo kuruta byose".
Ese muri twe hari abakunda Imana nyabyo! basogongeye kuburyohe bw'ukwemera?
Cyangwa turi mumyitozo kuburyo Igisibo cyadufasha gutera indi ntambwe?
Imana Iti:
Mu bantu, hari abafata ibitari Imana bakabikunda urukundo rukwiye Imana; ariko abemera bakunda Imana urukundo rukomeye...“ Kor-ani 2:165
Intumwa y'Imana (S) iti:
"Urukundo rukabije mukunda ibitari Imana, rushobora gutuma imitima yanyu iba impumyi n'ibipfamatwi." •Sunan Abû Dawûd, hadîthi 4234.
Urukundo nirwo rudushoboza kwigomwa no kwitangira ibyo dukunda,Kandi Urukundo nigikorwa cy'umutima. Iyi mitima yacu mwumva nayo irimo ibice binyuranye.
UMUTIMA NIWO MUNTU KANDI NGO "KAMI KAMUNTU NI UMUTIMA WE".
Imana Isumba byose Iti:
“Ndahiye k’umutima, k’ukuntu watunganyijwe (n’Imana), iwumenyesha neza ibyo kwitwara nabi kwawo n’ibyo kugandukira Imana kwawo. Hahirwa uweza, hakagorwa uwangiza". Kor-ani 91:7-10
Ayo magambo y’Imana atwereka neza ko koko “kami ka muntu” ari umutima we.
•Atugaragariza ko umutima ariyo sôko y’umunezero, naho kutaweza bikaba intandaro y’amakuba n’iherezo ribi.
• Anatwereka ko k’umunsi w'urubanza nta rwitwazo umuntu azagira kuko yamaze kumenyeshwa hakiri kare ibyiza byo kugandukira Imana (Taqwa) n’ingaruka zo kwitwara nabi (Fujûr).
*INSHINGANO Y’INTUMWA Y’IMANA (S):*
Imana Yaduhaye Intumwa ngo idufashe TAZIKIYATU NAFSI.
كَمَآ أَرۡسَلۡنَا فِيكُمۡ رَسُولٗا مِّنكُمۡ يَتۡلُواْ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتِنَا وَيُزَكِّيكُمۡ وَيُعَلِّمُكُمُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَيُعَلِّمُكُم مَّا لَمۡ تَكُونُواْ تَعۡلَمُونَ
Ni na ko twaboherejemo Intumwa ibakomokamo, ibasomera imirongo yacu (Qur’an), (imitima),ibigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa n’amategeko y’idini), ndetse ikanabigisha ibyo mutari muzi.
Iyo âya yerekana nta sh*ti ko Intumwa y’Imana Muhammad (S) yari ifite inshingano y'ibanze yo imitima y’abantu ngo itungane igandukire Imana.
Intumwa y’Imana (S) iti: “Noherejwe gusendereza imico myiza.”
IMITERERE Y’UMUTIMA:
Abanyarwanda bavuga ko umubaji w’imitima atayiringanije.
(Imitima)Ibarirwa mu buryo butatu bw’ingenzi:
1. Umutima utunganye: « qalbu salîm » cyangwa « nafsu mutmaina» Ni umutima utuje, uhora urangamiye kumvira Imana kuko wejejwe.
Imana iwuvuga mu magambo akurikira:
"Ntuzanteze agahinda umunsi w’izuka, umunsi umutungo n’urubyaro ntacyo bizamara uretse uzagera ku Mana afite umutima utunganye." Kor-ani 26:87-89
"Yewe mutima utunganye ! Subira kwa Nyagasani wawe wishimye kandi wishimiwe. Injira mu bagaragu banjye, uninjire mu ijuru ryanjye." Kor-ani 89 : 27
UMUTIMA NIWO MUNTU. Tubonye umutima utunganye,ko ari umutima utuje,uhora urangamiye kumvira Imana kuko wejejwe.
Ese udatunganye wo uba umeze ute?
*2.Umutima urwaye:« qalbu marîd»* cyangwa *« nafsu lawwama= umutima uveba »* Ni umutima wibasiwe n’ibitekerezo bifutamye no kurarikira ibibi.
Uwo mutima ushobora kuvurwa m’uburyo bwa tazkiya ugatungana cyangwa ukananirana ukaba wanarushaho kurwara ukinangira.
وَإِذۡ يَقُولُ ٱلۡمُنَٰفِقُونَ وَٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ مَّا وَعَدَنَا ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥٓ إِلَّا غُرُورٗا
”ubwo indyarya n’abafite uburwayi mu mitima yabo bavugaga bati: Imana n’Intumwa yayo baduhaye amasezerano y’icyizere kiraza amasinde gusa.” Kor-ani 33:12
وَلَآ أُقۡسِمُ بِٱلنَّفۡسِ ٱللَّوَّامَةِ
"Reka kandi, ndahiye ku mutima uveba" Kor-ani 75:2
3. Umutima winangiye: «qalbu qâsi» cyangwa «nafsu amaratu bi sû-i»
Ni umutima utabikozwa; utagira icyo witayeho, ubaho nk’aho kuri wo nta Mana ibaho; niba inariho ntacyo iwubwiye; ntacyo iwutegeka nta n’icyo iwubuza.
أَفَمَن شَرَحَ ٱللَّهُ صَدۡرَهُۥ لِلۡإِسۡلَٰمِ فَهُوَ عَلَىٰ نُورٖ مِّن رَّبِّهِۦۚ فَوَيۡلٞ لِّلۡقَٰسِيَةِ قُلُوبُهُم مِّن ذِكۡرِ ٱللَّهِۚ أُوْلَٰٓئِكَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٍ
Ese uwo Allah yaguriye igituza (akayoboka) Isilamu, akaba ari ku rumuri ruturutse kwa Nyagasani we (yaba kimwe n’ufite umutima winangiye)? Bityo, ibihano bikomeye bizaba ku bafite imitima inangiye, itibuka Allah. Abo bari mu buyobe bugaragara.
Kor-ani 39:22
۞وَمَآ أُبَرِّئُ نَفۡسِيٓۚ إِنَّ ٱلنَّفۡسَ لَأَمَّارَةُۢ بِٱلسُّوٓءِ إِلَّا مَا رَحِمَ رَبِّيٓۚ إِنَّ رَبِّي غَفُورٞ رَّحِيمٞ
“Kandi sinigira umwere (kuko nanjye naburaga gato ngo mwifuze). Mu by’ukuri umutima akenshi utegeka gukora ibibi, uretse uwo Nyagasani wanjye yagiriye impuhwe. Rwose Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
Kor-ani 12:53
Intumwa y'Imana (S) Yaravuze iti: "imitima yinangiye niyo yonyine inyagwa impuhwe z'Imana."
•Sunan Tirmidhi hadîthi 1930.
Intumwa y'Imana (S) yakundaga gusaba Imana igira iti: "Mana ndida ubumenyi butagira umumaro n'umutima udatinya (Uwawuhanze)." •Sahîh Muslim hadîthi 6568.
Muri gahunda ya TAZIKIYATU NAFSI
; Tumaze kumenya ubwoko bw'imitima tubana nayo,kandi umugambi usumba iyindi nuko duharanira " imitima yacu" niba dushaka Iherezo ryiza,no kubaho neza ku isi mugihe gito dusigaje.
UMUTIMA NO KUTAMENYA:
• Kutamenya Imana n’ubushake bwayo nibyo bituma umuntu ahora yanduza umutima yahawe wera de, ukageza ubwo wijima nk’igisenge gitekerwamo.
• Umuntu amenye icyubahiro cy’Imana n’ikuzo ryayo akayemera nta gushidikanya; agahora azirikana ingabire zayo, umutima ntiwatinyuka kugambirira ibibi no gukora amarorerwa abantu bagize umuco wabo wa buri gihe.
• Kuzirikana ingabire z'Imana no kuyishimira bituma umutima utagira ubugugu, ishyari n'umururumba.
• Kuzirikana ingabire z'Imana no kuyishimira bituma kandi twibuka Imana n'impuhwe idahwema kutugirira, maze umutima ukoroha n'imyifatire ikaba myiza:
Imana Itubwira kumuntu Iti:
وَءَاتَىٰكُم مِّن كُلِّ مَا سَأَلۡتُمُوهُۚ وَإِن تَعُدُّواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ لَا تُحۡصُوهَآۗ إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ لَظَلُومٞ كَفَّارٞ
Yanabahaye ibyo mwayisabye byose, kandi muramutse mushatse kubarura inema z' Imana ntimwazihetura. Mu by’ukuri umuntu ni inkozi y’ibibi ya cyane,umuhakanyi ukabije (w’indashima).
Qur'an 14:34
Imana Idushyire mubashimira.
Tubifurije igisibo kiza muzasaruremo "IKIBIRUTA AT-TAQWA ALLAH "
Biracyaza....
RAMADHAN SPECIAL N°1
Asalaam alaykum warahmatullah wabarakatuh.
Ukwezi kwa Ramadhani ni igihe cyihariye Imana yahaye abemera ngo bakore umwitozo wo kuyigandukira.
Muri icyo gihe abayisilamu bose ku isi bihatira kubahiriza ubushake bw’Imana birinda ibyo yababujije byose bakanakora ibyo yabategetse.
Mu kwezi kwa Ramadhani, umuyisilamu asabwa guhoza umutima we ku Mana, akayibuka mu byo ashaka gukora byose, akayiha icyubahiro n’ikuzo.
Asabwa kwirinda ubuhubutsi n’uburakari, ahubwo akarangwa n’impuhwe n’ubuntu ; nk’uko asabwa kugira ubushishozi no kumenya igikwiye.
Nyamara iyo ukwezi kwa Ramadhani kurangiye, abayisilamu batari bake basubira aho bahoze: bagakoreshwa n’umujinya, bakagira ishyari n’ubugugu, bakumvira irari bakora ibizira, ntibanite bihagije ku byo bategetswe.
Bashobora kuba babiterwa n’impamvu ebyiri z’ingenzi : 1.Iyoroshye :Ni inyigisho bahabwa zibabwira ko "ukoze igisibo cya Ramadhani, Imana imubabarira ibyaha bye byose byakibanjirije".
Maze izo nyigisho bakazumva nabi bafata igisibo nk’umuyaga wa serwakira ukura imbagara mu murima.
Intumwa y’Imana (S) yaravuze iti : «uzasiba ukwezi kwa Ramadhani afite ukwemera (îmânan) no kwizigira ibihembo ku Mana (ihtisâban), azababarirwa ibyaha bye byo mu gihe cyahise »
Sahîh Bukhâri Vol 3,hadîthi 125.
Ntawakorana igisibo ukwemera ngo yirengagize ko Imana ari Uwiteka, Uhoraho, Imana igomba kugaragirwa igihe cyose.
2. Impamvu Ikomeye: Ni uko umutima wabo uba utaracengerwa n’ukwemera bihagije ngo uhore wibuka Imana, uzirikana ingabire wahawe ; ngo unamenye ko ibyo abantu bategetswe n’ibyo babujijwe ari impuhwe Imana yabagiriye kuko aribo bifitiye akamaro.
Imana Iti:
۞قَالَتِ ٱلۡأَعۡرَابُ ءَامَنَّاۖ قُل لَّمۡ تُؤۡمِنُواْ وَلَٰكِن قُولُوٓاْ أَسۡلَمۡنَا وَلَمَّا يَدۡخُلِ ٱلۡإِيمَٰنُ فِي قُلُوبِكُمۡۖ وَإِن تُطِيعُواْ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ لَا يَلِتۡكُم مِّنۡ أَعۡمَٰلِكُمۡ شَيًۡٔاۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٌ
”Abanyacyaro (Al’arâb) baravuze bati: twaremeye! Vuga uti: ntimuremera ahubwo nimuvuge muti: twabaye abayisilamu, kuko ukwemera kutarinjira mu mitima yanyu. Ariko nimwumvira Allah n’Intumwa ye, nta cyo azagabanya mu bikorwa byanyu. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi".
Kor-ani 49:14.
Muri Hija yayo yo gusezera, Intumwa y'Imana (S): yamenyesheje abasahaba bayo n'abayisilamu bo mu bihe byose bizakurikiraho ko ntacyo umwarabu arusha utari umwarabu, ko n'umwera ntacyo arusha umwirabura keretse kibaye kugandukira Imana (Taqwa).
Nkuko twabibonye hejuru,nuko muri hija Yayo yanyuma Intumwa y'Imana(S) yatwigishije ko kwikuza ugendeye ku ibara ryuruhu ntagaciro nagato bifite imbere y'Imana. Mubayislamu uw'imbonera kuturusha ni uturusha gutinya Imana.
Irangije irababwira iti: taqwa iri aha, taqwa iri aha, taqwa iri aha; itunga urutoki ku mutima. Ibabwira amagambo y'Imana agira ati:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنَّا خَلَقۡنَٰكُم مِّن ذَكَرٖ وَأُنثَىٰ وَجَعَلۡنَٰكُمۡ شُعُوبٗا وَقَبَآئِلَ لِتَعَارَفُوٓاْۚ إِنَّ أَكۡرَمَكُمۡ عِندَ ٱللَّهِ أَتۡقَىٰكُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمٌ خَبِيرٞ
Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, U*i byose.
Qur 49:13
Muri Kor-ani 2:225 Imana ivuga ko: "Itazatuziza indahiro dukora dukina,ahubwo Izatuziza ibyo twagambiriye mumitima yacu..."
Intumwa y’Imana (S) yaravuze iti:
• "Rwose, Imana ntiyitaye ku mibiri yanyu n'uburanga bwanyu,yitaye ku mitima yanyu."
Sahîh Muslim, hadîthi 6220.
• "Ibikorwa bihabwa agaciro n’umugambi byakoranywe, kandi buri wese azahemberwa ibyo yagambiriye... "
Sahîh Bukhâri, Vol.1, hadîthi 51.
Na none yaravuze iti:
• "Mu muntu hari igice iyo gitunganye, umubiri wose uba utunganye, n'iyo cyangiritse umubiri wose uba wangiritse.Icyo gice si ikindi, ni umutima."
Sahîh Bukhâri, Vol.1, hadîthi 49
Ibyo byerekana ko umutima ari igicumbi cyo kwemera n’isôko y’ibikorwa by’umuntu.
Kweza umutima = "Tazkiyatu nafsi“
Niyo ntego nyamukuru y’igisibo cya Ramadhani nk’uko Imana igira iti:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ كُتِبَ عَلَيۡكُمُ ٱلصِّيَامُ كَمَا كُتِبَ عَلَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَتَّقُونَ
"Yemwe abemeye! Mwategetswe igisibo nk’uko cyategetswe abababanjirije kugira ngo mube mwagandukira Imana.”
Kor-ani 2:183
Intumwa y’Imana (S) yaravuze iti: "Udashobora kureka kuvuga ibinyoma no kubikoresha, Imana ntimusaba kureka ibyo kurya n’ibyo kunywa bye."
•Sahîh Bukhâri, Vol.3, hadîthi 127;
•Sahîh Muslim hadîthi 2563;
•Sunan Abu Dawûd, hadîthi 2362.
"Buri kintu kigira ikicyeza: icyeza umubiri ni igisibo".
•Sunan Ibn Mâja, hadîthi 1745
TAZIKIYA ni ugusukura ikintu uko bikwiye ukacyeza kikagira umucyo kugirango kibashe gutungana kurushaho …
TAZIKIYATU NAFSI: "Ni gahunda ihamye nuburyo buboneye bwo kweza umutima. Byose arukugirango utagira imyemerere idakwiye,ibitekerezo bifutamye,gukeka nabi no gutinya ubusa.
Ahubwo uhore ukangukiye kugaragira Imana yonyine mu gukora ibyo yategetse no kureka ibyo yabujije nta kwijana (kwinuba) kandi ubikorane ubushake, urukundo, ishyaka, ibyishimo, umunezero no kubishishikarira uko bikwiye.
✅ Uko kweza umutima (Tazkiyatu Nafsi) kugeza aho gutuma umuntu ahora arangamiye gukora ibikwiye, akanga ibibi, akagirira impuhwe(Rahma) n’urukundo ibiremwa by’Imana; Akaniyumvamo ubushake bwo kwitangira abandi kubera Imana yonyine, nta wundi atezeho igihembo, ishimwe cyangwa kwamamara.
• Muri Quran 49:7 Imana Itubwira ko : "Imana Yabakundishije ukwemera Inakugira umutako w'imitima yabo"
Intumwa y'Imana (S) iti:
"ufite ibintu 3 aba yasogongeye k'uburyohe bw'ukwemera:
1. Gukunda Imana n'Intumwa yayo kuruta byose,
2.Gukunda uwo ukunda wese kubera Imana yonyine,
3. No gutinya gusubira mu buhakanyi nk'uko watinya kurohwa mu muriro.“
•Sahîh Bukhâri, Vol.1, hadîthi 15;
Sahîh Muslim, hadîthi 0068
Na none Intumwa y’Imana (S) yaravuze iti:
"Unyurwa n'Imana nka Nyagasani we, ubuyisilamu nk'idini ye na Muhammad nk'umuhanuzi akurikira, aba yaragezweho n'uburyohe bwo kwemera."
•Sahîh Muslim, hadîthi 0054.
Tubifurije igisibo kiza muzasaruremo "IKIBIRUTA AT-TAQWA ALLAH"
Biracyaza...
Rabbanaaa innanaa sami’naa munaadiyai yunaadee lil eemaani an aaminoo bi Rabbikum fa aamannaa; Rabbanaa faghfir lanaa zunoobanaa wa kaffir ‘annaa saiyi aatina wa tawaffanaa ma’al abraar.
Quran3:193
Click here to claim your Sponsored Listing.
Location
Contact the school
Telephone
Website
Address
Kigali
2854