Rwandan True Hope Organization (RTHO) ni umuryango utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu, ukaba waratangiye ku wa 12/05/2006 ariko ukaba warakoraga nka Koperative yashinzwe n’abanyamuryango cumi na babiri bagamije kuzamura imibereho y’Urubyiruko rwari rubayeho nabi kurusha abandi ndetse batabonye namahirwe yo gukomeza amashuri cyangwa kuboneza inzira yishuri. Nyuma y’aho abanyamuryango bicaye bakifuza kwagura ibikorwa byabo, basanze icyari Koperative cyahinduka ONG, kuwa 1/4/2013 nibwo abanyamuryango ba RWANDAN TRUE HOPE ORGANIZATION bongeye guterana bayobowe n’uwitwa NKURIKIYIMANA VIATEUR na MUGENZA ESPOIR mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda z’iyo ONG ku mugaragaro ku gitekerezo bahoranye kuva kera cyo gufasha urubyiruko n’abanyarwanda maze biyemeza gushinga umuryango utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu witwa(RTHO) mu magambo ahinye y’icyongeraza. Uyu muryango ufite icyicaro gikuru mu karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo,mu Kagali ka Kanserege, mu Mujyi wa Kigali ariko tukaba dufite amashami mu Ntara n’Uturere dutandukanye tw’u Rwanda.