18/06/2024
Umuntu yanezerwa ate akiri ku isi?
Kunezerwa ku isi bisaba kugira iby'ibanze byo muri iyi si no kuba inshuti y'Imana n'ibyo yaremye.
Gusa ihame ry'iby'imibanirire y'umuntu n'Imana n'amafaranga ni urugendo rugoye ariko rusa n'urunyura muri etapes nyinshi dushingiye ku byanditswe muri Zaburi 90:10 KBNT
Ahagira hati:
[10] Imyaka y’ubugingo bwacu ni mirongo irindwi, na mirongo inani ku bakomeye; nyamara tuyigiramo imiruho n’ibyago gusa, kuko ihita bwangu, maze tukigendera.
https://bible.com/bible/430/psa.90.10.KBNT :
✓amasengesho asaba akuraho imbogamizi,
✓gukora bikakarema amafaranga,
✓amafaranga akagurwa ibyangombwa by'ibanze,
✓ibyangombwa by'ibanze bikagabanya ibyifuzo na stress yo kubaho,
✓ nta stress yo kubaho, havuka ubundi bwoko bw'ibyifuzo bigasaba gusengera kunyurwa,
✓ kunyurwa bikadusunikira Gusenga dushima,
✓Gusenga dushima nabyo biduha kugira ubucuti bwuzuye n'Imana Umuremyi buva ku nshingano yo gukunda no kwita kubyo Imana yaremye (harimo n'ibyiza abantu bongeyeho) ariko duhereye ku muntu yahanze mu ishusho yayo,
✓ Ubucuti n'Imana n'ibyo yaremye (universe) nibyo bitanga amahoro n'umunezero twifuza twese.
Thanks!
Zaburi 90:10 Imyaka y’ubugingo bwacu ni mirongo irindwi, na mirongo inani ku bakomeye; nyamara tuyigiramo imiruho n’ibyago gusa, kuko ihita bwangu, maze tukigendera. | Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu (KBNT) | Download The Bible App Now Imyaka y’ubugingo bwacu ni mirongo irindwi, na mirongo inani ku bakomeye; nyamara tuyigiramo imiruho n’ibyago gusa, kuko ihita bwangu, maze tukigendera.
19/08/2017
27/04/2015
18/01/2015
28/07/2014