08/12/2025
🌟 AMAHAME YA KABAYE AGUTERA GUTERA INTAMBWE MU BUZIMA 🌟
Hari ibintu bito ariko bikomeye bishobora guhindura imitekerereze yawe, imibanire yawe, n’ubu*ima bwawe bwose. Ibi ni amahame akuganisha ku bu*ima bufite intego n’umutuzo.
🔥 1. Ibikorwa biruta amagambo
Ntukabeshywe n’amagambo meza. Reba imyitwarire, uko umuntu agirira abandi neza, n’uko yitwara iyo muri kumwe. Ni ho hihishe ukuri kwe.
🔥 2. Shyira umutima ku by’agaciro
Icyo umenaho ubwenge n’imbaraga ni cyo kiguhindura. Hitamo ibyubaka: abantu beza, ibitekerezo bizima, n’intego zifite umumaro. Ubwenge bwawe ni bwo soko y’ubushobozi bwawe.
🔥 3. Itondere imbuga nkoranyambaga
Ibyo ubona kuri social media si ukuri kose. Nta mpamvu yo kwigisha umutima wawe umuhangayiko ugereranya ubu*ima bwawe n’amafoto yahinduwe. Tega amatwi ukuri, si amajwi y’isi akurekurira umutwe.
🔥 4. Hagarara ku kuri kwawe
Shikama ku mwanzuro ufite ishingiro, wubahe abandi ariko wubahe cyane wowe ubwawe. Iyo uhagaze ku gaciro kawe, ntawagukoresha mu nyungu ze.
🔥 5. Buri munsi ni umwanya wo kwikosora no gukura
Isi ihinduka buri kanya, natwe tugomba gukura buri munsi. Niba hari ibyo wari u*i mu buryo butari bwo, ntutinye kubisimbura. Kwigisha ubwenge bwawe imigenzereze mishya ni ko gukura.
✨ Niba iyi myigisho ikugiriye akamaro, fata umunota uyisangize inshuti n’imiryango.
✨ Kandi ukurikire uru rubuga kugira ngo utazacikanwa n’ibindi bitekerezo byubaka ubu*ima.
Dufate urugendo rwo kubaka ubu*ima bufite agaciro—duhereye ku bitekerezo bitoya bihindura byinshi. 🌱
06/12/2024
⚠️⚠️⚠️⚠️⚠️⚠️⚠️⚠️⚠️⚠️⚠️
Nifashishije post ya Zarinah Hassan uzwi nka Zari the Boss Lady kugirango nsobanure kamere y’abagore yo guhirikira amakosa ku bagabo (Projection). Mu by'ukuri, imyitwarire yo guhunga amakosa cyangwa kuyashinja abandi ni imwe mu ngingo zigarukwaho muri psychologie. Mu mibanire y’abashakanye, abagore n’abagabo bashobora kugira iyi ngeso ariko abagore bashobora kuyigaragaza ku buryo bwihariye. Iyi ngeso iterwa n’
Umuco gakondo wa basogokuruza. Aho abagabo bafatwaga nk’abayobozi b’imiryango, bityo bagashyirwa imbere mu byemezo byose n’ibyavuyemo. Iyo ibintu bitagendaga neza, abagore bashoboraga kubyitwaza, bakavuga ko umugabo ari we nyirabayazana bitewe n’uko ashinzwe "gushaka ibisubizo.
Urubuga rwa www.mentalhealth.com rugaragaza ko
Abagore akenshi bafite emotional intelligence ihambaye, ituma bamenya uburyo bwo gusobanura ibibazo no gushinja abandi mu buryo butaziguye. Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza McGill University Department of Psychiatry yo muri Canada
bugaragaza ko abagore bakoresha uburyo bwo gushinja abandi nk’uburyo kwirinda igisebo, kudatakarizwa ikizere ndetse no kwirinda guhangayika.
Iyi nyandiko ntabwo nyikoreye guteranya abagabo n’abagore. Hari byinshi byo gusobanura ku mibanire mu muryango tuzagarukaho mu nkuru zacu zitaha. Gusobanukirwa imitekere n’imyitwarire y’umugore cyangwa umugabo bishobora gufasha umuntu kugira imibanire ishingiye ku bwumvikane no kubahana, aho buri wese ashobora kwemera uruhare rwe mu bibazo byabaye.
20/11/2024
🌑 Zakayo yabanye n’umugore umwe 👩🦱
🌑 Ananias umugore umwe 👩
🌑 Hamani, umugore umwe 👩🦳
🌑 Jerobowamu, umugore umwe 👩🦰
👉 Ariko bose bavuye mu byizerwa, bacumura k’Uwiteka.
🌒 Abraham yabanye n’abagore batatu 👩🦳👩🦰👩🦱
🌓 Yakobo, abagore bane 👩👩👩👩
🌔 David, abagore bane 👩🦳👩🦰👩🦱👩
🌕 Rehobowamu, abagore mirongo itandatu n’inshoreke
🌕 Salomo, abagore magana arindwi 👩🦳👩🦱👩🦰 (n’ inshoreke zibatabarika).
👉Bbagumye mu byizerwa, Uwiteka yabanye nabo mu neza kugeza igihe bavuye mu mubiri.
Ariko kuko Bibilia yakoreshejwe n’igikoresho cyo gucisha bugufi rubanda, igitekerezo cy’ Adam na Eva cyamize ibindi bitekerezo byinshi bivugwa muri Bibilia kdi mirimo inyigisho n’ingero zitandukanye.
📜GUSOMA BIBILIYA BISABA UBUSHISHOZI BUDACAGASE 🕵️♂️📖TWONGERE UBUSHISHOZI, TWEREKEZE KU KWEMERA NYAKURI. 🙏✨
16/10/2024
Mama agutwita amezi 9 ariko Papa agutwara ubu*ima bwe bwose, n'ubwo wowe utabibona. Mama akora uko ashoboye ngo uticwa inzara, Papa akwigisha kwishakira ikigutunga, n'ubwo wowe utabyumva ako kanya. Mama akonsa akwegereza ku mutima we, Papa aguhorana mu ntekerezo akwifuriza kuzaba umugabo ushyitse, n'ubwo wowe utabibona.
Urukundo rwa mama urarumenya kuva uvutse ariko urukundo rwa papa urumenya igihe nawe ubaye papa. Nuko rero, gira kwihangana. Mama ntawamusimbura ariko Papa igihe ntikizamukura mu bu*ima bwawe.
Sogokuru.
06/07/2024
IBI BINTU BIZENZE UBWIZA BW’UMUGORE
Nshuti basore, Mbandikiye uru rwandikokugira ngo mbagezeho ibintu bitanu by’agaciro birenze ubwiza bw’abakobwa. Niba ugiye gushaka umukobwa kuko afite mu maso heza, akagira igituza n’ikibuno bigukurura ndakumenyesha ko bidatinze umunezero mu rugo rwawe uzagenda nka nyomberi. Va ku kimero maze wite kuri ibi bikurikira.
ESE KUBANA NAWE BIKONGERERA UMUTUZO?
Mbere yo gufata umwanzuro wo kubana n’umukobwa banza wibaze niba umubano mufitanye uguha amahoro yo mu mutima. Ndagira ngo nkumenyeshe ko hari abagabo bize kunywa inzoga no gutaha igicuku kuko batacyumva batuje iyo bari kumwe n’abo bashatse. Abagerageje kwiyumanganya bitindira ku kazi bagategereza kobashyika mu rugo ku masaha yo kuryama. Babikora banga guhangana n’abagore bishakiye ntagahato kabariho. Niba wumva ufite akantu ko kutirekura mu mubano wawe n’umukobwa utereta, bivemo amazi atararenga inkombe. Wishukwa n’uburanga, amabere y’imitemeri, ikibuno kivugisha abantu. Nta mahoro mu mutim nta rugo.
ESE ASHYIGIKIRA IMISHINGA YAWE?
Murabizi ko umugabo aragwa no kugira imishinga. Mubu*ima bw’urugo imishinga imwe rananirana burundu indi ikimera bigoranye. Umugabo aba akeneye umugore uzakomeza kumuba iruhande kabone n’ubwo ibyo bapanze bitagenze uko babishakaga. Umugabo aba akenyeye amagaambo amusubizamo imbaraga igihe atari kubasha kugira icyo ashyira ku meza.
ESE YITA KU RUGO?
Kwita kurugo bihera kuri twa dusuku tworoheje bikagenda bikagera ku gucunga umutungo w’urugo. Ibaze urugo rurimo umugore w’umunyamwanda utita ku mutungo w’urugo yewe ntanamenye aho buri kimwe mu bikoresho byabana biherereye. Wamugore ushimishwa no gusohoka kuwa gatanu weekend itangiye akazagaruka ku cyumweru ari umusinzi. Ikimero cy’uyu mugore kigutera ishavu n’agahinda iyo wibutse ko aricyo cyatumye umushaka hanyuma ugasanga nta bupfura yigirira.
ESE MUTAHIRIZA UMUGOZI UMWE?
Nta cyubaka umugabo nko kubona umugore bahuza. Iyo umugabo n’umugore bumva kimwe imishinga y’iterambere urugo rufite, umuryango utera imbere ku buryo bushimishije. Kurongora umugore umeze guryo ni indoto za buri musore. Niba ugira ikibazo cyo kumvikana n’umukowa muri kumwe murukundo ku ngingo zoroheje z’ubu*ima; icyo ni ikimenytso nta kuka ko kuzakorera hamwe mu rugo bizagorana
ESE ARAGUKUNDA AKANAGUTONESHA?
Igihe kimwe umugabo aba ashaka kubona umugore nk’umukunzi mu kandi kanya agashaka kumubonamo umubyeyi uri bumwiteho nk’akana gato! Iyo umugabo agize umwaku akagwa ku mugore utagira umutima wa kibyeyi ntagire umutima uk***a, urugo ruhinduka igifungo cya burundu. Mbere yo kumwambika impeta, banza urebe uko yita kubana, abasaza ndetse nawe ubwawe.
REKA NSOZE NSOBANURA KO NTAGAMIJE KWATURIRA IBIB KUBAGORE AHUBWO NDAGIRANGO NIRE INAMA BASAZA BANJYE. INAMA YANJYE IROROSHYE. “Simbabujije kureba ubwiza ariko nimugerageze murebe no hirya y’ikimero.”
21/06/2024
Imibonano iraryoha ariko hari amatako arimo inyatsi. Hari abagabo benshi bananiwe kugira icyo bigezaho kubera kwirukanka mubagore. Imibonano irenze ibyo gushyir igitsina mu kindi. Iragenda ikagera mubu*ima bwawe bwo mu mutwe ndetes n’ubu*ima bwawe bwiby’ umwuka.
Aha ndagira ngo mbamenyeshe ko abakobwa bose bazima, bamwe bahanzeho n’amash*tani abanda bafite inyatsi mu mabuno yabo. Hari abo urongora ukaba utanye n’inzira y’umukiro. Musore usabwa kwitonda. Umugabo utagenga amarangamutima ye kubiyanye n’imibonano ndakurahire ntashobora kuramba.
Kuryamana n’ abagore benshi ntibikugira umugabo, biguhindura icyomanzi. Umugabo nya mugabo agira umugore umwe akamuk***a akamukundwakaza. Umugabo yita ku nshingano ze. Ntawe isi ijya yibukira ko yabashije kwambura abakobwa benshi akenda kimbere! Nta nyungu ibirimo uretse gutakaza ingufu n’intungamubiri zawe.
Ntibikwiye ko ukoresha umukobwa wishimisha ejo ukamujugunya. Ibuka ihame ry’ubu*ima rivuga ngo akebo wagezemo nik nawe bazaguheramo. Uwo mwana w’umukobwa uhemukiye ntu*i uzamuhorera aho azaturuka. Umugore utakubera umugore ntimukaryamane, ntukamubyarire.
Ntukaganzwe n’amaranga mutima yawe kuko inshuro nyinshi aragushuka. umugabo wananiwe n’igitsina aba mubukene bw’akarande kandi ntaramba. Benshi ntibashimishwa no kumva tubivuga ariko ntayandi mahitamo dufite. Dushishikanjwe no kubona urubyiruko rwa none rushyira mugaciro.
Ntugatwarwe n’ikimero (amabuko ahaze n’ibere rishinze) ibyo ni ibyakanya gato. Nusanga nta muco afite azakubabaza ubyumvire mu musokoro. k***a umukobwa uguk***a, nubwo kumubona bitoroshye ariko baracyahari.
Nta mugabo mu*ima ukubita umugore. Kurongora umugore ntibimugira itungo ryawe. Mwubahe, mugire umugabekazi w’urugo kandi umuhe ijambo. Wibuke ko ibyo utanze aribyo bikugarukira.
Nta mugabo ugira amazimwe. Menya kugira ibanga ry’urugo. Ibyo ubanamo n’umugore wawe ntawukwiye kubimenya. Ubwo ni ubugabo bwuzuye.
Wahiriwe wubatse urugo rwawe. Irinde guca inyuma uwo mwashakanye. Mukunze kubyita ngo muri mugakino ariko ibi bisenya urugo.
Guk***a umurimo, kubaha iyaguhanze no kubana neza n’abndi ibyo nibyo biranga umugabo nyawe.
19/06/2024
Kubyara ni byiza bitera ibyishimo. Ibi biba muri kamere ya buri kinyabu*ima, ibimera cyangwa inyamanswa. Buri kinyabu*ima gifite inshingano kamere zo kubyara kugira ngo ubwoko bwacyo butazazima.
Kuri twe abana b’ abantu hiyongeraho kurera kugirango twizere ko abo twabyaye bakura neza nabo bakazabasha kurera abo bazabyara. Muri iyi nkuru nkuzaniye ibintu icumi ukwiye kwigisha umukobwa wawe akiri muto. Ibi bintu abiboneye igihe akabishyira mu bikorwa yazaramira kubona abuzukuru, abuzukuruza ndetse n’ubuvivi. Ntatinze, ngibi ibyo ukwiye kwigisha umukobwa hakiri kare.
1. Urugingo rukorera amafaranga ruba mu ngofero (mu mutwe) ntiruba mu ikariso. Hari abakobwa batari bake bizera ko bazakoresha igitsina cyabo bakagera ku bukire bifuza! Ariko iyi nzira benshi bayisigamo agatwe. Toza umukobw wawe kurya utwo yaruhiye!
2. Mwigishe ko kuba umunyamafaranga bitagenewe abagabo. Nawe yakora akaba umukire. Ubukungu akaburusha Mirenge ku Ntenyo.
3. Amafaranga akorerwa mu murima(n’ ahandi akazi kaboneka) si muburiri. Musobanurire ko amafaranga umuntu yiyuhire akuya uyaryana umudendezo kugeza ushaje. Nyamara ntiwakwishora mu busambanyi ngo wizere kugeza inyaka mirongo itatu ukiri mu*ima nta burwayi ugendana.
4. Ntazate umwanya ashakisha umugabo ukize. Azakore iyo bwabaga kugirango agire umutungo we. Ibi bizamuhesha agaciro.
5. Shushu ishirana n’agahararo. Umugabo ukubwira ko yanagupfira none, nyuma y’iminsi mike ashobora kukubabaza ukabyumvira mu igufa.
6. Internet ntiyibagirwa kandi ntibabarira. Sobanurira umukobwa wawe ko ibyo azashyira ku mbuga nkoranya mbaga bitazigera bivaho. Bityo akwiye gutekereza kabiri mbere yo kugira icyo ashyiraho.
7. Ubwiza si ukwiyambika ubusa. Kwiyambika ubusa byabaye inzira y’ubusamo abakobwa bari gukoresha ngo babone amafaranga. Ariko nk’unko twabivuze haruguru, amafaranga utabonye k’ubwo gukoresha umutwe wawe yose agutesha agaciro.
8. Igihe ntawe gitegereza. Gukura ni nka batiri irigushiramo umuriro! Aha umukobwa agomba kumenya ko n’umwo yaba afite amafaranga ngana gute, agaciro ka buri muntu gapimirwa mu bushobozi bwo gusiga abadukomokaho. Sobanurira umukobawa igihe gikwiye cyo gushinga urugo, akabyara , akarera. Mbibutse ko hejuru y’imyaka mirongo itatu, umukobwa aba afite amahirwe yo kubyara abana bafite ibibazo by’ ubu*ima.
9. Mu bu*ima icyo wakoze nicyo kikugarukira. Nuhinga uzasarura, nugira neza, ineza uzayisanga imbera. Nuba umunebwe ingaruka ntuzatinda ku*ibona kandi nugambirira kugira nabi ntibizakugwa amahoro.
10. Umushyikirano we n’ Imana ni umusingi w’ubu*ima bwe. Gusobanukirwa ubumana bituma wumva neza misiyo ufite kuri iyi si.
Ni byinshi byo kubwira abakobwa twabyaye ariko izi ngingo uko ari icumi, zizababera intwaro izabafasha kwivumburira n’ibindi tutabashije gushyira muri iyi nyandiko. Reka nongereho ko uburere bw’umukobwa bureba se nk’uko bureba nyina. Abantu benshi bakunze kwibeshya ko umukobwa arerwa na nyina , umuhungu akarerwa na se ariko si uko byakagombye kugenda. Mu burere, haba ibyo umwana yigira kuri se atabonera kuri nyina kimwe n’uko hari ibyo yigira kuri nyina atabonera kuri se. bityo rero buri wese akwiye kuba mu nshingano ze.
Niba iyi nkuru yagushimishie kora like, Wibuke no kuyisangiza inshuti n’abavandimwe. Ibitekerezo byiza bikwiye gusakara.
Kora follow kurirango uzajye ubona inkuru uko tuzajya tu*ishyira kuri iyi paji.
18/06/2024
NSHUTI BAGABO,
Mpora nibaza aho mukura imbaraga.
Muragenda mugakubita imyaka nta kwigurira akenda. Ibyo mukabikora kugira ngo umuryango utabura icyo kurya👏
Mwirirwa ubusa kugirango umuryango uze kurya uhage.☕🍛🍺
Mbona mugitondo mubyuka, mukambara mugahaguruka murugo nta cyerekezo cy’aho mugiye tu*i, numa y’igihe mwaragiye gupagasa mugaruka muzanye amahaho.👗🥿👙
Bamwe muri mwe mwahuye n’ihohoterwa mu miryango, aho mwatewe amahaho mu maso ngo mwatahukanye isoya nyamara Nyirakanaka yirengagije ko ubu*ima butarabasekera.🙅♀️🙅♀️🙅♀️
Muri abokubahwa.
13/06/2024
NGUHAYE IKAZE KURI BAZA PAGE.
Ndakwinginze iyi nkuru uyisome uyirangize.
Abantu dutwarwa n’ibibazo byacu tukihugiraho gusa ntitubashe kubura amaso ngo tubere n’abandi uko babayeho. Ibyo bituiraho ingaruka zikomeye cyane kugeza n’aho umuntu ahitamo kwiyambura ubu*ima. Kumenya no gufasha abandi bitugaruramo ubu*ima kuko kumenya ibibazo by’abandi rimwe na rimwe birenze n’ibyacu, bituma tumenya ko nta mpamvu n’imwe yo kwiheba dufite.
Twige kwakira ubu*ima uko butwiyeretse. Ubu*ima n’ impano twe tubereyeho kwakira. Dufite inshingano zo gukora ibiri mu bushobozi bwacu hanyuma tukakira ibyo tudashobora kugira icyo tubihinduraho.
Nyuma y’ubu*ima bukomeye nanyuzemo, nafashe umwanzuro wo gukora iyi page ngo nkore inkuru z’ubu*ima kuko nizera ko zishobora gufasha abantu bari mubihe bikakaye nk’ibyo nanjye nigeze kubamo aho nari naratakaje ikizere cyo kubaho.
Niba iyi nkuri uyibonamo agaciro, kora kurikira (follow) iyi paji kugirango izanjye ubona inkuru zacu uko zigeze kuri page. Sangiza iyi nkuru incuti n’abavandimwe ahari hari uwo twabasha kurengera.
Kumva ububare bwawe ni ubu*ima.
Kumva ububabare bw’ undi ni ubutwari.
23/04/2024
Umugore yaketse ko umugabo we aryamana n’umukozi, maze yigira inama yo kuzamufata. Bwarakeye yohereza umukozi iwabo mucyaro mu gihe cy’ icyumweru atabibwiye umugabo. Umugoroba ugeze umugabo abwira umugore we nk’uko byari bisanzwe: “chou ngiye kuba ndeba umupira, barca yakinnye na Real madrid, wiryamire umupira nusoza ndagusanga mu gitanda. Aho kujya mu cyumba cye n’umugabo, umugore yigiriye mucyumba cy'umukozi, yegekaho urugi, akuramo utwenda, azimya itara ubundi agarama ku gitanda.
Ntibyatinze umuntu yasunitse urugi amusanga ku buriri, nta guta umwanya ahita atangira imibonano. Si ugutunara arashishikara uduturu turisukiranya. Ku gaturu ka gatatu nyamugore ati”NDAGUFASHE”. Uku ni ko uza ugahata umukozi amaturu nyamara njye nakubwira ngo hindukira ukambwira ko unaniwe? Umuzamu ati”MBABARIRA MABUJA SINARINZI KO ARI WOWE! Umugore yahita avuza induru maze umugabo araza abasanga mu cyumba cy’umukozi.
Kwizera ni urufunguzo rw’urugo rwuje amahoro. Niba hari icyo ubona kitameze neza mu rugo, shaka umwanya ukwiye ukiganireho n’uwo mwashakanye.