19/06/2024
Kubyara ni byiza bitera ibyishimo. Ibi biba muri kamere ya buri kinyabu*ima, ibimera cyangwa inyamanswa. Buri kinyabu*ima gifite inshingano kamere zo kubyara kugira ngo ubwoko bwacyo butazazima.
Kuri twe abana b’ abantu hiyongeraho kurera kugirango twizere ko abo twabyaye bakura neza nabo bakazabasha kurera abo bazabyara. Muri iyi nkuru nkuzaniye ibintu icumi ukwiye kwigisha umukobwa wawe akiri muto. Ibi bintu abiboneye igihe akabishyira mu bikorwa yazaramira kubona abuzukuru, abuzukuruza ndetse n’ubuvivi. Ntatinze, ngibi ibyo ukwiye kwigisha umukobwa hakiri kare.
1. Urugingo rukorera amafaranga ruba mu ngofero (mu mutwe) ntiruba mu ikariso. Hari abakobwa batari bake bizera ko bazakoresha igitsina cyabo bakagera ku bukire bifuza! Ariko iyi nzira benshi bayisigamo agatwe. Toza umukobw wawe kurya utwo yaruhiye!
2. Mwigishe ko kuba umunyamafaranga bitagenewe abagabo. Nawe yakora akaba umukire. Ubukungu akaburusha Mirenge ku Ntenyo.
3. Amafaranga akorerwa mu murima(n’ ahandi akazi kaboneka) si muburiri. Musobanurire ko amafaranga umuntu yiyuhire akuya uyaryana umudendezo kugeza ushaje. Nyamara ntiwakwishora mu busambanyi ngo wizere kugeza inyaka mirongo itatu ukiri mu*ima nta burwayi ugendana.
4. Ntazate umwanya ashakisha umugabo ukize. Azakore iyo bwabaga kugirango agire umutungo we. Ibi bizamuhesha agaciro.
5. Shushu ishirana n’agahararo. Umugabo ukubwira ko yanagupfira none, nyuma y’iminsi mike ashobora kukubabaza ukabyumvira mu igufa.
6. Internet ntiyibagirwa kandi ntibabarira. Sobanurira umukobwa wawe ko ibyo azashyira ku mbuga nkoranya mbaga bitazigera bivaho. Bityo akwiye gutekereza kabiri mbere yo kugira icyo ashyiraho.
7. Ubwiza si ukwiyambika ubusa. Kwiyambika ubusa byabaye inzira y’ubusamo abakobwa bari gukoresha ngo babone amafaranga. Ariko nk’unko twabivuze haruguru, amafaranga utabonye k’ubwo gukoresha umutwe wawe yose agutesha agaciro.
8. Igihe ntawe gitegereza. Gukura ni nka batiri irigushiramo umuriro! Aha umukobwa agomba kumenya ko n’umwo yaba afite amafaranga ngana gute, agaciro ka buri muntu gapimirwa mu bushobozi bwo gusiga abadukomokaho. Sobanurira umukobawa igihe gikwiye cyo gushinga urugo, akabyara , akarera. Mbibutse ko hejuru y’imyaka mirongo itatu, umukobwa aba afite amahirwe yo kubyara abana bafite ibibazo by’ ubu*ima.
9. Mu bu*ima icyo wakoze nicyo kikugarukira. Nuhinga uzasarura, nugira neza, ineza uzayisanga imbera. Nuba umunebwe ingaruka ntuzatinda ku*ibona kandi nugambirira kugira nabi ntibizakugwa amahoro.
10. Umushyikirano we n’ Imana ni umusingi w’ubu*ima bwe. Gusobanukirwa ubumana bituma wumva neza misiyo ufite kuri iyi si.
Ni byinshi byo kubwira abakobwa twabyaye ariko izi ngingo uko ari icumi, zizababera intwaro izabafasha kwivumburira n’ibindi tutabashije gushyira muri iyi nyandiko. Reka nongereho ko uburere bw’umukobwa bureba se nk’uko bureba nyina. Abantu benshi bakunze kwibeshya ko umukobwa arerwa na nyina , umuhungu akarerwa na se ariko si uko byakagombye kugenda. Mu burere, haba ibyo umwana yigira kuri se atabonera kuri nyina kimwe n’uko hari ibyo yigira kuri nyina atabonera kuri se. bityo rero buri wese akwiye kuba mu nshingano ze.
Niba iyi nkuru yagushimishie kora like, Wibuke no kuyisangiza inshuti n’abavandimwe. Ibitekerezo byiza bikwiye gusakara.
Kora follow kurirango uzajye ubona inkuru uko tuzajya tu*ishyira kuri iyi paji.