10/07/2025
INTAMBWE ZIGEZA UMUNTU KUBUBYUTSE
Mwuka Wera ni we soko y’ubugingo bwujujwe
----------------------------------------------------------------------
Dukurikije uko Yesu abivuga, yaba yarazanywe n’iki muri iyi si?Yaravuze
ati, “ Nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone
bwinshi.”(Yohana 10:10)
Yesu ashaka ko tugira iyi mibereho y’ubugingo bushya none kandi
tukazayikomezamo mu buryo bwuzuye nyuma yo kugaruka kwe mu bugingo
bw’iteka mu bwami bw’Imana.
Na none kandi atwereka isoko y’ubugingo bwujujwe Mwuka Wera agira
ati, “Umuntu nagira inyota, aze aho ndi anywe. Unyizera, imigezi y’amazi
y’ubugingo izatemba iva mu nda ye nk’uko ibyanditswe bivuga. Ibyo
yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera.”(Yohana 7:37-39)
“Imigezi y’amazi y’ubugingo”-mbese iki si ikigereranyo cyiza cy’ubugingo
bwujujwe?
Mbese Yesu mu mibereho ye ya hano ku isi yaba yarigeze atanga
urugero ruhura n’ibi ngibi?
Tuzi yuko Mariya yasamye Yesu binyuze muri Mwuka Wera (Mat.1:18).
Tuzi yuko nyuma yo kubatizwa, yasenze maze “ Mwuka Wera
aramumanukira afite ishusho y’umubiri usa n’inuma…”(Luka 3:22) Mbese
mu bihe bisa n’ibyo, byari ingenzi kandi bikwiriye ko ahabwa Mwuka Wera
buri munsi? Amagambo akurikira akomoka mu gitabo cyanditswe na E.G.
White:
“Buri gitondo, Yesu yaganiraga na Data wo mu ijuru buri munsi
agahabwa na we umubatizo wa Mwuka Wera”9