03/06/2026
Uyu munsi, abasenateri bagize Komisiyo ya Sena ishinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Uburezi, Ikoranabuhanga n'Urubyiruko Hon. Prof. NIYOMUGABO Cyprien na Hon. NKUBANA Alphonse, hamwe n'itsinda ry'akarere ka Karongi riyobowe n'umuyobozi w'akarere Bwana MUZUNGU Gerald, basuye RP-Koleji ya Karongi mu rwego rwo kureba uburyo ishuri ritanga ubumenyingiro bufasha abanyeshuri kwihangira imirimo, kwiteza imbere no gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko.