Imirasire y'urukundo

Imirasire y'urukundo

Share

Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Imirasire y'urukundo, Middle School, Kacyiru.

07/04/2023
28/01/2022

Igitondo cyiza nshuti z'Imirasire y'urukundo, ni iyihe nama wagira uyu mugore watwandikiye agira ati:
"Hello IMIRASIRE Y'URUKUNDO, ndifuza inama.
Nakundanye n'umusore, ansaba ko tubana ariko kuko inzu ye, yari itaruzura, naragiye tuba turi kuba iwabo, kugirango abanze atunganye inzu, nta babyeyi afite yabanaga na murumuna we, ubwo buri munsi yabyukaga ajya kubakisha ya nzu, nkamuha ku mafaranganazanye agakoreshaho, nanjye nkasigara murugo, ubwo rimwe nsohotse murumuna we arantangira ambwira ko atanshaka iwabo, ubwo nabibwiye umugabo bukeye turemera tujya muri ya nzu itaruzura neza, tubamooo, nubukene bwinshi, ntamuvandimwe we udusura, ubwo igihe kiragera njya kubyara, umuvandimwe we umwe, utari uwanyirukanye anyitaho aransura, ubwo njya kuba ndi murugo kuko umugabo ntiyari mubishobora nubukene, noneho nshaka gusubira kurugo, mbimubwiye arambwira ngo "guma iwanyu bagutwaye bagushaka, ubwo yahise agurisha inzu, ajya muyiwabo ya kabiri (kuko ababyeyi be basize ebyiri) ntihagire nicyo amfasha ku mwana ubu ni ababyeyi banjye bamfasha buri kintu umwana agiye kurinda agira umwaka, kuburyo ababyeyi bo banamuzinutswe, bakambwira ko badashaka kumva ndi kumwe nawe!!!! None ari kumbwira ngo" nge kubana nawe, cg muhe umwana we" none mungire inama, nkore iki?"

28/01/2022

hello

31/05/2020

Icyumweru cyiza

13/06/2017

Icyo nkuziho.
WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE WOWE
1.Uri umunebwe,ntago wigeze usoma WOWE zose.
2.kubwo kwihuta cyane,ntago wigeze ubona ko harimo WOWO.
3.Kubwo kutiyizera,dore usubiye hejuru ngo urebe koko ko irimo.
4.Dore ngo urisetsa,nyuma yo gusanga nakubeshyaga ko irimo.
URAFASHWE??

Instagram Photos 07/06/2017
24/05/2017

Mwiriwe neza nshuti z'IMIRASIRE Y'URUKUNDO, uyu mukobwa akore iki? Yatwandikiye agira ati:
"Mwiriwe, mbandikiye mbasaba inama kuko ndaremerewe cyane kdi simfite uwo kubwira niyo mpamvu mbandikiye wenda inama zanyu zanduhura gato.
Mfite 16ans narwaye munda by'abakobwa bisanzwe ngiye kwamuganga Doctor yankoreye operation ambwira ko ntazigera mbyara, nagize agahinda gakomeye kugeza n'uyu munsi, ntakindi nari gukora ubwo ni ubushake bw'Imana nubwo nibaza cyane impamvu Imana yabyemeye ko bimbaho. Nahise niyemeza kutazigera nshaka narimwe nta mugabo yagukunda utabyara. Nta muntu numwe ubuzi usibye maman , nta nshuti yajye cg umuvandimwe ubuzi , birwanira mu mutima wajye gusa , hari igihe mba numva ngiye guturika.
Ubu mfite imyaka 25 none mu mezi abiri ashize kuri Annif yanjye umwe muba best friend bajye w'umuhungu yarabwiye ko yifuzako tubana ko ankunda kuva twamenyana hashize hafi imyaka 6. Muby'ukuri akibibwira nagize agahinda kenshi, ariko ndanamukunda kuko angira inama cyane, mufata nk inshuti pe, kdi akunda kubwira ko akunda abana , mba numva ntamuhemukira.
Mungire inama mureke tuzabane abimenye nyuma ariko mba numva naba mpemutse cg mubwize ukuri?cyangwa mwihorera mubwire ko bidashoka gusa. Murakoze."

14/05/2017

# Indangamuntu
DORE IBISOBANURO BY’IMIBARE USANGA KU NDANGAMUNTU (National ID card)
Irangamuntu y’u Rwanda iba ifite inomero
igizwe n’imibarwa cumi n’itandatu(16)
igabanije mu matsinda atandatu.
N’ubwo iyo mibarwa ari myinshi, kuyifata
biroroshye kuko harimo amatsinda
adahinduka.
Itsinda rya1:
rigizwe n’umubarwa umwe. Iyo
uri umunyarwanda ni 1.
Itsinda rya 2: rigizwe n’imibarwa ine ihwanye
n’umwaka wavutsemo.
Itsinda rya 3:
rigizwe n’umubarwa umwe
werekana igitsina cya nyir’irangamuntu.
Umugabo ni 8, umugore ni 7.
Itsinda rya 4:
rigizwe n’imibarwa 7
Ryerekana umubare w’abantu bose mwavutse
mu mwaka umwe.
Itsinda rya 5:
rigizwe n’umubarwa umwe
werekana incuro ufashe irangamuntu. Iyo ari
ubwa mbere ni 0.
Itsinda rya 6:
rigizwe n’imibarwa ibiri Ni
ukuvuga umubare wari ugezeho mu bo
munganya imyaka.KORA "LIKE na SHARE" UBISANGIZE ABANDI NABO BABIMENYE!

Want your school to be the top-listed School/college in Kacyiru?

Click here to claim your Sponsored Listing.

Location

Category

Website

Address


Kacyiru