01/05/2024
How delicious food it is! For sure
Mushrooms contains much more nutrients as meet . Mushrooms is free fat which makes it more healthy than meet
This page is going to help peoples to improve their vocations . It's all about real stories about God's strength to his children. Jesus �all
To help people tobe connected to God through prayers.
01/05/2024
How delicious food it is! For sure
Mushrooms contains much more nutrients as meet . Mushrooms is free fat which makes it more healthy than meet
15/01/2023
Tonze Regine now
Love you so much 💞
27/07/2022
Hy guys nizereko mumeze neza so ndi gutegura akantu karyoshye😂😂
Inkuru nziza cyane
AMARIRA NARIZE
Noneho ndashaka ko mumpa ubufasha bwisengesho namwe ubundi kaka zaza gakora kumutima wa buri wese murakoze
Still Tõnzé
In God we trust
20/07/2022
tubikoresha turimwaka cyangwa se tumusenya, tumusebya.
araduhamagarira rero, kugaruka ku munsi wacu wa batisimu. burya ku munsi wa ba batisimu ni umunsi ukomeye cyane. aho umuntu asezerana kwanga icyaha, gukurikira yezu kristu no kumwamamaza kandi kuri uwo munsi, akaba ari umuziranenge pe! ariko nyine nyuma yaho, nyuma yo kubatizwa, akenshi rwa rumuri kuri bamwe rurazima ndetse burundu, abandi rukagenda runyenyeretsa rwaka rutaka, n’ibindi byinshi umuntu ashobora kuvuga.
uyu munsi rero yezu araduhamagarira kugaruka kuri wa munsi w’amasezerano. kugira ngo uherekeze ubuzima bwacu bwose icyo kinyotera cy’ijuru cyakwinjijwemo uwo munsi cyoye kugusohokamo, ngo ujye gushaka ibyishimo kwa sh*tani idashobora kuguha. yezu kristu ni we wenyine soko y’ibyishimo nyabyo.
tugarutse rero kubyiza nyagasani yaduhaye, nk’uko nyine muri iri somo bavuga ku bayisraheli, uko yabakuye mu misiri, hanyuma akabaha igihugu cy’uburumbuke, aho kugira ngo icyo gihugu bakibemo bashimira uwakibinjijemo, ahubwo bakagikoramo amarorerwa : « nabazanye mu gihugu cy’uburumbuke, kugira ngo murye ku mbuto zacyo, kandi munyurwe n’ibyiza byaco. nyamara mwebwe mukigezemo, muragihindanya maze umurage wange muwuhindura umwaku. »
nsoma iri somo hari ishusho ryanjemo, cyangwa se hari icyo nibutse natekereje; ndatekereza nk’ahantu hubatse kaminuza, ahantu runaka, amazu meza cyane rwose, ahantu umuntu w’urubyiruko wese igihe wenda ari mu mashuri yisumbuye avuga ati « uwampa nkiga hariya hantu!» ariko nyamara kuhagera, ntabwo haba buri wese, hinjira umuntu ufite amanota menshi. uwo muntu rero igihe yigaga mu mashuri yisumbuye yajyaga asaba yezu ati « yezu rwose, wazampaye nange nkaba umwe mu banyeshuri ba hariya hantu » abisaba akomeje rwose, akabisaba akomeje, akabisaba akabisaba, nuko yajya kubona akabona abonye amanota atanatekerezaga ko yabona akabona yinjiye muri wa mwanya. none uyu munsi yezu arabaza uwo muntu ati «ko nahakugejeje, wabinsabye,
20/07/2022
amagambo yo mu ivanjili ntagatifu uko yanditswe na mutagatifu matayo(mt 13, 10-17).*
muri icyo gihe, 10abigishwa begera yezu baramubaza bati “igituma ubabwira mu migani ni iki ?” 11arabasubiza ati “mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’ingoma y’ijuru; naho bo ntibabihawe. 12kuko ufite byinshi ari we uzongererwa agakungahara; naho ufite bike, n’icyo yari afite bazakimwaka. 13ni cyo kintera kubabwirira mu migani, kuko bareba ntibabone, batega amatwi ntibumve kandi ntibasobanukirwe. 14bityo ubuhanuzi bwa izayi bubuzurizwaho, ngo ‘kumva muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa; kureba muzareba, ariko ntimuzabona. 15kuko umutima w’uwo muryango unangiye, bipfutse amatwi bahunza n’amaso bagira ngo batabona, bagira ngo batumva, bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa, bakisubiraho nkabakiza !’ 16mwebweho, amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu arahirwa kuko yumva. 17ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, kumva ibyo mwumva ntibabyumva !”
iyo ni ivanjili ntagatifu.
***************************************
*inyigisho*
yezu kristu akuzwe !
nyagasani yezu wapfuye akazuka aduhingutseho mu ijambo rye, kugira ngo akomeze aganze ikibi muri twe, yimike amahoro, yimike urukundo, yimike impuhwe, ibyishimo, adukize kandi natwe tube igikoresho cyo gushyikiriza abandi umukiro we wenyine ashobora kuduha.
mu isomo rero ry’uyu munsi, yezu kristu aratubwira yeruye ko iwe gusa ari ho tuzanywa amazi amara inyota, tuzabona amazi y’ubugingo, ni ho tuzafungura tugasonzoka. nyamara kandi akatwereka ko ibyo tutabibona, ahubwo hari ibindi bitwitambika imbere bikaturangaza, bikatubuza kumubona, bikatubuza kumwumva, bikadutandukanya na we, kandi ari ibintu by’amanjwe, ibintu by’amafuti.
ikindi na none ni uko atugaragariza agahinda aterwa n’ibyiza yadukoreye, tutigeze tumushimira, atari mu magambo, ahubwo tumuhereza ubuzima bwacu ho ishimo twemera kugendana na we. hari ibyiza byinshi twahawe, aho kugira ngo tubikoreshe tumuhesha ikuzo, tu
20/07/2022
*ITURE YEZU INEZA YAKUGIRIYE.*
*AMASOMO N'INYIGISHO YO KUWA KANE W'ICYUMWERU CYA XVI GISANZWE, UMWAKA C MBANGIKANE(KUWA 21/07/2022).*
*Abatagatifi: Lawurenti wa Brindisi, Arbogasti, Domini, Vigtori, Pragseda, Daniyeli.*
*ISOMO RYA MBERE.*
*Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya(Yer 2, 1-3.7-8.12-13).*
1Uhoraho ambwira iri jambo agira ati 2« Genda! Urangurure mu matwi ya Yeruzalemu uti ‘Uhoraho avuze atya: Ndakwibutsa ubuyoboke bwo mu bukumi bwawe, n’urukundo wari umfitiye ukirambagizwa. Icyo gihe wankurikiraga mu butayu, mu butaka butagira ikibumeramo. 3Israheli yari umwihariko w’Uhoraho n’umuganura umugenewe; uwawuryagaho wese yarawuryozwaga, maze agaterwa n’ibyago. Uwo ni Uhoraho ubivuze. 7Nabazanye mu gihugu cy’umurumbuke kugira ngo murye ku mbuto zacyo, kandi munyurwe n’ibyiza byacyo. Nyamara mwebwe mukigezemo muragihindanya, maze umurage wanjye muwuhindura umwaku. 8Abaherezabitambo ntibagize bati ‘Uhoraho ari he?’ Abazi amategeko yanjye baranyirengagije, abayobora rubanda banyiteruyeho. Abahanuzi bahanura mu izina rya Behali, maze biruka inyuma y’ibidafite akamaro. 12Juru, ibyo nibigutangaze, wumirwe kandi ujunjame. Uwo ni Uhoraho ubivuze. 13Koko, umuryango wanjye wakoze amahano abiri: barantaye jye soko y’amazi afutse, bifukurira amariba yabo bwite, amariba yatobotse adashobora no kuregamo amazi.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
*ZABURI*
*Zab 36(35), 6-7ab, 8-9, 10-11.*
*Inyikirizo: Nyagasani, iwawe ni ho hari isoko y’ubugingo.*
Uhoraho, impuhwe zawe ziganje mu ijuru,
ubudahinyuka bwawe bugakabakaba mu bicu.
Ubutungane bwawe butumburutse nk’imisozi miremire,
ubucamanza bwawe bukareshya n’inyenga ngari.
Mana yanjye, mbega ineza yawe ngo iraba intagereranywa!
Bene muntu babona ubuhungiro mu gicucu cy’amababa yawe,
bakijuta amafunguro amara inzara babonera mu Ngoro yawe,
maze ukabashora ku ruzi rw’ibyiza bikomoka iwawe.
Koko rero, iwawe ni ho hari isoko y’ubugingo,
kandi urumuri rwawe ni rwo natwe dukesha kubona urumuri.
Ineza yawe urayikomereze
*HAHIRWA ABO YEZU AHAMAGARA BAKAMUSANGA BAMWIZEYE.*
*AMASOMO N'INYIGISHO YO KUWA GATATU W'ICYUMWERU CYA XVI GISANZWE, UMWAKA C MBANGIKANE(KUWA 20/07/2022).*
*Abatagatifu: Eliyasi, Marina cyangwa Marigarita, Awureli.*
*ISOMO RYA MBERE.*
*Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya(Yer 1, 1.4-10).*
1Ngaya amagambo ya Yeremiya mwene Hilikiyahu, wari umwe mu baherezabitambo babaga i Anatoti mu ntara ya Benyamini. 4Uhoraho yambwiye iri jambo agira ati 5” Ntarakuremera mu nda ya nyoko nari nkuzi; nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanuzi w’amahanga.” 6Ubwo nanjye ndatakamba nti “Rwose Nyagasani Mana, sinashobora kuvuga dore ndacyari muto!” 7Nuko Uhoraho arambwira ati “Wivuga ngo ndacyari muto kuko aho nkohereza hose uzajyayo, kandi n’ibyo ngutuma byose ukazabivuga. 8Ntugire umuntu utinya, humura turi kumwe ndagutabara. Uwo ni Uhraho ubivuze.” 9Uhoraho anyegereza ikiganza, ankora ku munwa maze arambwira ati “Dore nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe. 10Umenye ko uyu munsi nguhaye ububasha ku mahanga no ku bihugu byose, kugira ngo urandure kandi uhirike, utsembe kandi usenye, kugira ngo wubake kandi utere imbuto.”
Iryo ni ijambo ry’Imana.
*ZABURI*
*Zab 71(70), 1-2, 3, 5a.6, 15ab.17.*
*Inyikirizo: Iminsi yose nzamamaza ubudahemuka bwawe n’agakiza kawe.*
Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye,
sinzateterezwa bibaho.
Mu butabera bwawe unkiranure, undengere,
untege amatwi maze undokore.
Umbere urutare negamira,
nshobora guhungiramo buri gihe;
wiyemeje kunkiza,
wowe rutare rwanjye rw’intamenwa.
Ni wowe mizero yanjye Nyagasani,
narakwisunze kuva nkivuka,
unyitorera nkiva mu nda ya mama,
ni cyo gituma nzahora ngusingiza.
Nzatangaza ukuntu uri indahemuka,
iminsi yose namamaze agakiza kawe.
Mana, wanyiyigishirije kuva mu buto bwanjye,
na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.
16/06/2022
Mugihe narimo ntekereza uburyo nageze Aho, nabonye umugobo aje ansatira arsmbaza ati:"nonese harya uribaza uburyo wageze aha "? Nonese uratekereza ko waba wazanye nande , atangira kunjyana anyereka ibigize ahantu nanjye muri Ako kanya ntari nakabashije gusobanukirwa.
Nabonaga arahantu hatangaze ndetse no kurundi ruhande hateye ubwoba kuburyo kubera ubwoba nari mfite no kuvugan sinari mbishoboye.
Yakomeje kunjyana ariko nyine ntikintu yongeye kuvugan nanjye
Nabonaga inyamaswa ngatangira gutekereza uburyo turi buhace twahagera nkabona nahandi hantu hashya nakebuka nsubije amaso inyuma ngasanga ibyo nabonaga biri kure yanjye.
Numvise ngize amatsiko yibiri kumbaho niyemeza kubishakira inyito nahageze ahantu hamwe ntangira kwitegereza no gutekereza uburyo nageze aha ahantu hataira abantu ,ahantu ntazi, Kandi ntigeze ntekereza .nkebutse Gato nawa mugabo nawe ndamubura
Nuko ndiyumviraaa numva ijwi ryisubiramo riti "ububasha butagaragara" inshuro eshatu
Ako kanya batangiye kwibaza Ninde ubifitemo uruhare mukuba ndaha ,afite nyunguki else kuki arinhye yahisemo, else ubundi njye ndimuntuki
Reko tuzakome kumva uko byagenze
22/11/2021
Ukwizera kurarema igice cya gatatu
Numvaga nanjye ubwange ntazi ibiri kujya mbere. Sinari ngifite umwuka wo kuvuga cg ngo ngire icyo nsaba. Nkumara kubona ko ntagishoboye no guhamagara muganga ngo mubwire ibijya mbere,nahise nigira inama yo gusengera mu mutima nkomeza kuvuga ishapure Mugebzi wange we yari yihebye atangira kuvuga ati zana iyo shapure nyibike niyo iri Gutuma amasengesho ndi gusenva atagerayo ngo dusubizwe .Mubyukuri nawe yari yatangiye gucika intege nta mbaraga nari mfite ariko yanyaste ishapure ndayimwima We yatekerezagako napfuye naniko byari bigaragara nuko ariko nubwo ntari nshoboye kuvuga ariko kumva nari mbishoboye . Njye nari ndi kwiyumvisha ko impamvu aruko imana irinkongera kurema umutwe w'umwana wange. Ako kanya nahise mvuga mwizwi ntazi ago ryaturutse nti" mana yanjye ndakwizera ndumva nshaka umwana wange nkamubona Ari muzima ndakwinginze ugaragaze ko uri imana yumva kubatabibona kuko nge singishidikanya urakora". Barabyumvise Bose barikanga baravuga bati noneho aranogotse ubanza ashizemo umwuka abaganga baraho baraza nuko umwe aranyegera aratwikurura asanga ahubwo umutwe waje . Ahita ababwira abandi bati nimuze dukize ubuzima bw'uyu mwana wenda ndabona umutwe aruwumuntu . Mubyukuri nabyaye neza gusa iya nyuma yazanye nibintu byatumye buri wese ahahamuka .Dore bimwe muri byo imigozi iboshye mwipamba, imishumi yigitenge nari narabuze, Nicyo cyari gikoze ipfundo n'ubundi butambaro buto udusasangira tw'biti by'inturusu twumye wagirango ntitwigeze amazi.abaganga bari bashobewe Bose numva bavugiye rimwe bati Koko rero ukwizera kurarema nange nahise numva ntakindi nakora uretse kubimenyesha abandi ngaragaza imbaraga z'isengesho kuri Bose niba wizera Kanda like ,share na comment bigere kubantu Bose
Byanditswe binategurwa nu'umuvandimwe
Uwitonze Regine
Murakoze yezu arabakunda💑