Amagambo yuje ubwenge n'impanuro

Amagambo yuje ubwenge n'impanuro

Share

We are life-long learners! Whoever you are, you have to learn more! Learn to Learn

18/08/2025
29/04/2022

Kunenga si byo bifite agaciro; nta nubwo agaciro gafitwe n'umugabo utunga agatoki umunyembaraga wananiwe cyangwa uwerekana uko ibintu byari gukorwa neza. Ahubwo uwo gushimirwa ni umugabo uri mu kibuga, mu maso he hahindanijwe n'ibitaka, wabize ibyuya, uhatana, ukora ikosa, akananirwa incuro zirenze imwe, ufite ishyaka ryinshi, witanga wese, igihe cye akakimara mu bikwiriye; uzirikana ko ku iherezo azanesha akishimira ibyo yagezeho, ndetse no mu gihe atsinzwe, agatsindwa byibura yanagerageje, bene uwo ntaba hamwe n'abanyabwoba batazi gutsinda no gutsindwa icyo ari cyo.

14/04/2021

Muraho nshuti!

Muri iyi minsi hari ibintu bigera mu icumi bitari byiza nshaka kubaganirizaho:

1. Burya si byiza guhora wihanganirwa kubera amakosa uhora ukora, noneho aho kuyakosora ukarushaho kwanga abaguhannye.

Uteye nabi rwose wisubireho.

10/12/2020

🛐 *IBYO USHAKA KO ABANTU BAKUGIRIRA UJYE UBIBAGIRIRA NAWE*
Luka 6:31

*Akenshi muri kamere yacu turik***a cyane, usanga duhorana kwiganyira - complain y'ibyo abandi batadukorera*

🔹Urashaka gukundwa nawe k***a abandi
🔹Urashaka gusurwa nawe sura abandi
🔹Urashaka guhabwa nawe tanga
🔹Urashaka kubahwa ubaha abandi
🔹Urashaka guhabwa agaciro gahe abandi

27/10/2020

“Ntuzashake kunezeza abantu ku bw’umunezero w’ako kanya ,
ngo ubabaze Imana itanga Umunezero w’iteka ryose”.

11/10/2020

Jya ugerageza kwibagirwa ibyakubabaje, ariko ntukibagirwe isomo byagusigiye. Ujye uzirikana ko ibintu byose bibaho kubera impamvu, nibitagusigira ibyishimo bizasiga bigutoje kumenya kwihangana!

29/09/2020

Ese wari uziko iyo mitungo igiye gutuma uhemukira abavandimwe, ushobora kuyitsindira ariko ejo ugapfa utayiriyeho?

Ese wari uziko uzapfa ugasiga ayo mafaranga yose agiye kuguteranya n'incuti?

Mbega ukuntu bibabaza kubaho mu mudendezo mu isi arko ukazagira iherezo ribi!!!!

08/09/2020

Iyo uretse ibidafite umumaro n'abadafite umumaro baragenda

31/08/2020

Ireme bushya, wihe undi mwirondoro, wivane aho bagushyira, wishyire ahandi ubwawe.
Fata mu ntoki zawe ishusho y'uwo ugomba kuba we, abe ari wowe uyikora uko uyishaka, utitaye kubyo abagukikije bakubwira ko uri byo.
Ihe imyitwarire itandukanye kure n'iya benshi, ube uwo ushaka ko uba we nta kindi witayeho... Uziremamo ikindi kiremwa gitandukanye kure cyane n'umuntu wahoze uri we!

Want your school to be the top-listed School/college in Gisozi?

Click here to claim your Sponsored Listing.

Location

Category

Website

Address


Kigali
Gisozi