03/06/2022
Umvira so wakubyaye ntugahinyure nyoko ageze muzabukuru
Kubaho neza
03/06/2022
Umva ukuri:Umuntu nagira Umuhungu unaniranye w'umugome utumvira se na nyina ,agakomeza kutabumvira n'aho bamuhanishije ibihano,se na nyina bamufate bamushyire abakuru b'umudugugudu wabo,mu marembo yawo bati ""uyu mwana wacu yarananiranye kandi ni umugome, yanga kutwumvira, ni umunyangeso mbi kandi ni umusinzi. Abagabo bo mu mudugudu wabo Bose bamwicishe amabuye , uko azabe ari ko mukura ikibi hagati muri MWe. Abisiraeli bose bazabyumva batinye . (gutegeka 21:18_21)
UMVA UKURI :Gura ukuri ntuguranure gura ubwenge no kwigishwa n'ubuhanga kuko bizakungura imyaka myinshi ukarama ndetse ukagira n'amahoro . se w'umukiranutsi azishima kandi azatera nyina kuvuza impundu. Ese mama wawe yari yishima bwa rimwe atewe umunezero kubwawe ? Cyangwa wamuteye agahinda nuburibwe? Wigeze umuruhura se? Ntabwo yigeze azenga amarira kumaso kubwawe?Niba waramuteye agahinda uyu munsi nuwo kwikosora maze asaze neza atazagukurikiza imivumo .
Umva ukuri: ijisho ry'useka she akanga kumvira nyina rizanogorwa n'ibikona byo mu bikombe kandi ibyana by'ibisiga bizarimira imigani30:17
Musore nawe nkumi nkunda kumvira umubyeyi ni umwe mu mugabane Imana yaguteguriye mu kuzaragwa ubugingo buhoraho kuko kumvira bituma uramira mwisi ntukenyuke ahubwo ukabona ubugingo n'amahoro abefeso6:1_3 kubaha so na nyoko nitegeko ry'Imana kdi ririmo isezerano : kurama no kubona amahoro imigani 23:22 haranditse ngo : umvira so wakubyaye kdi nyugahinyure
Click here to claim your Sponsored Listing.
Location
Category
Website
Address
Gisenyi