04/06/2019
MUZAHABWA IMBARAGA UMWUKA WERA N'ABAMANUKIRA
Act 1;8
M'Ubuzima busanzwe, biragoye ko wasabana n’umuntu utazi,ntibishoboka. No m'Ubuzima bw’abizera ni ko biri, nimba utazi Umwuka Wera, nti mushobora gusabana. Niyo mpamvu ari ingenzi k'Uwizera wese guhishurirwa Umwuka Wera, uwo ari We, n'imikorere Ye, mbese akamumenya byuzuye. Ni ingenzi kandi gusobanukirwa ko Umwuka Wera ari umwe n’Imana Data n’Imana Umwana,Umwuka wera n'Umuntu wa gatatu ugize Ubutatu Bwera; (aba bose ni Imana imwe kandi barangana). Akenshi biragorana kubyumva kuko iyo tuvuze umuntu, hari abahita bumva ko Umwuka Wera ari umuntu nkabo, bakumva ko bamubona mw’ishusho y’umuntu ufite umuburi; ariko bikwiye kw'Umvikana ko atari Umuntu (human being) ahubwo ari Umuntu w'Umwuka (spiritual person) niwe uba uvugwa.
Ikindi n'uko ibi kubyumva bisaba U kwizera, kuko Kristo Yesu yabivuzeho ko ab’isi badashobora ku muhabwa no kumubona keretse abizera (Yohana 14:17); icyo yabamarira ni kimwe, ni ukubatsinda akabemeza ko bakeneye kwakira Yesu Kristo (Yohana 16:8-10).
Ntabgo intego yanjye uyu munsi ari ukwigisha ubutatu butagatifu, ahubwo ndashaka ko twumva neza Umwuka Wera ndetse ko ashaka gusabana natwe m'Ubuzima bwa buri munsi.
Dore ibintu 9 byagufasha kumva neza Umwuka Wera no gusabana na We:
● UMWUKA WERA YAHORANYE N'IMANA KANDI YARI AHARI MWIREMWA.
Iyo usomye mu gitabo cy’Itangiriro ubona ko Umwuka Wera yari ahari mu gihe cy’iremwa; "Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi. Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi." Itangiriro 1:1-2. Aha bigaragara ko Umwuka Wera ariwe wiswe Umwuka w’Imana hano yari ahari mu gihe ch'irema ndetse ngo y'agendagendaga hejuru y’amazi.
● DUHABWA UMWUKA WERA TUKIMARA GUKIZWA.
Ubundi gukizwa ni igikorwa cho kwizera, ntibishoboka ko wa kwakira Yesu Kristo uta mwizeye. Uwizera rero iyo amaze kwakira Yesu Kristo ahita yakira Umwuka Wera wo k'umufasha m'Urugendo atangiye. Bibiliya ivuga ngo "…kandi m'umaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe." Abefeso 1:13-14 .
Nyuma yo kumva Ubutumwa Bwiza, uwizeye wese arakizwa hanyuma agahabwa Umwuka Wera.
● UMWUKA WERA NI UMUFASHA.
Aya magambo ni Kristo Yesu ubwe wayivugiye avuga k’Umwuka Wera nk’umufasha (Helper) "Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi ba muhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebwe ho mura muzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe" Yohana 14:16-17.
● UMWUKA WERA ATANGA UBWENGE,UBUMENYI,N'UMUJYANAMA.
Abantu benshi bakunze kureba abantu babaruta mu kintu runaka kugira ngo b'abagire inama (mentorship) ariko Bibiliya yerekana ko Umwuka Wera ariwe ukora uwo murimo neza mu buryo bwuzuye. Bibiliya igira iti "Umwuka w’Uwiteka azaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo k'umwubaha" Yesaya 11:2
● UMWUKA WERA N'UMUYOBOZI.
Iyo ugiye Uzindukiye mu gihugu utazi,akenshi ukenera ubufasha ku bantu ba kuyobora, ba kwerekera, bakubwira uko ibintu bigenda n’uko bikorwa. "Abana b’Imana (abizera) bahabwa Umwuka Wera kugira ngo abagirire uyu mumaro m'ubuzima bwabo bwa buri munsi Bibiliya iravuga ngo "Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana" Abaroma 8:14
● UMWUKA WERA ATSINDA AB'ISI.
(Abatarakizwa) Abemeza ko bakeneye kwakira Yesu Kristo. Bibiliya ivuga ngo "Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby'ichaha n'ibyo gukiranuka n’iby’amateka; iby’ichaha, kuko batanyizeye. Yohana 16:8-9.
Umwuka Wera agira amarangamutim,Arishima,arababara,… Bibiliya iravuga ngo“Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo guchungurwa.” Abefeso 4:30
● UMWUKA WERA AMURIKIRA ABANTU BAGA SOBANUKIRWA IBY'AMAYOBERA Y'IMANA.
Bibiliya ivuga ko hari ibintu Imana yahishiye abayikunda, gusa igena ko bazabihishurirwa n’Umwuka Wera wayo (1Abakorinto 2:7-13). Umwukwa Wera afasha abizera kubona no gusobanukirwa ibyo abandi batabona.
● UMWUKA WERA NIWE UFASHA ABIZERA M'URUGENDO RWO GUKURA NGO BASE NA KRISTU.
Ubundi nyuma yo gukizwa abizera batangira urugendo rwo gukura,muri uru rugendo babifashwamo n'Umwuka Wera kugeza igihe bazagera ku gihagararo cha Kristo; ubwo buzima babu yoborwamo n’Umwuka Wera. (Abagalatiya 5:22-23)
● UMWUKA WERA NIWE UHA ABIZERA IMBARAGA ZO GUHAMYA KRISTO.
Iki n'igikorwa cha ngombwa m'Ubuzima bwa buri mwizera. Umwuka Wera niwe utanga ubushizi bw’amanga. "Ichakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera n'abamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi." Intu 1:8
S'ibi gusa ahubwo hari n’ibindi byinshi byanditswe ntabashije kuvuga bifasha abizera kumenya no gusobanukirwa Umwuka Wera,Ubu tukaba tugeze mugihe cho kwibuka isezerano rikomeye riri mu masezerano ahebuje Abera bahawe,Rikaba ryarasohoye Abera baririmo.
Imana iduhanane umugisha,turushirizeho kwibuka no gusabana n'Umufasha twahawe.
k'umunsi wejo nzabaganirira UMUBATIZO W'UMWUKA WERA.
J.C WORD OF LIFE MINISTRIES