Umwero Kinyarwanda Alphabet

Umwero Kinyarwanda Alphabet

Share

The core objective is to safeguard our linguistic heritage while promoting Rwandan culture and philos

Photos from Umwero Kinyarwanda Alphabet's post 08/02/2026

Kinyarwanda Alphabet.
Inyuguti mwimerere z' I Kinyarwanda.
abakunzi b' Umwero, Mwe turikumwe dukotana cyane ngo Ikinyarwanda cyubahwe kurwego mpuzamahanga kijye mu ndimi ziriho zujuje byose mu gukomera.

kuko Ikinyarwanda ni Ururimi rwakera Kandi rurakomeye wamugani wa Afande James Kabarebe Kiranaganza, byumwihariko ni Ururimi ruvugwa na abantu benshi basaga million 20 harimo nabavuga Ikinyarwanda mubaturanyi nka Republic state of Kivu from DRC, Uganda na Tanzania.

rero twongeyeho million 9 zibarwa ku Kirundi bigera muri million 30.-kuko Abarundi tuvugarumwe ntamusemuzi.

nibyiza ko Ikinyarwanda Kigira Inyandiko iranga ubudasa bwacu, tukagira Inyandiko ituranga Kandi itwubahisha dore ko bivugwa ko ururimi rutagira iyarwo nyandiko rukendera nk'ikivugirizo cy'inyoni, Kandi Koko Afrika imaze gutakaza indimi nyishi ubwo tuba tubuze imbaraha benerwo bo baba bazimye ubutazazuka. kuko turi ibyo tuvuga muyandi magambo turi ururimi rwacu.

birashoboka ko utabyumvise neza, ibuka ko turi Imyuka yenda ubugingo ikabushyira mumubiri ngo bugaragare mu isi yibifatika, wibukeko namagambo tuvuga nayo ubwayo ni imyuka kuko ibyo tuvuga ntibigaragara, gusa iyo twenze ibimenyetso byacu bwite bituranga cg biri mu muco wacu, tukabyambika ijwi kurindi rigize ururimi rwacu tubasha kubona amagambo mu nyandiko.

Yeee, uhise uvuga UTI ariko nubundi dusanzwe twandika Ikinyarwanda, nibyo! ikibazo tucyandika dute, twagihawe nande, ryari cyahanzwe nande?

igisubizo ni iki: ibi twandika ndetse ibi nanditse ukaba urikubisoma ntabgo Ari ikinyarwanda cya Abanyarwanda kubera ko iki ni igihangano cy'Umulatini izi nyuguti zitwa Latin Alphabet bivuzengo zagenewe izindimi ziri mu bwoko bwa Latin.
ikindi mwibuke twazizaniwe numukoroni, rero nshuti zanjye mutekereze ukuntu umunyamahanga waje atazi kuvuga Ikinyarwanda yash*tse bwacya akatwigisha kwandika ikinyarwanda atazi kukivuga?

byumvukaneko iwe yafashe inyuguti ze zimufasha kugenekereza amajwi y'Ikilatini mu Kinyarwanda kugirango akimenye kuko niwe warukeneye kukimenya.
arangije aduha yamigenekerezo ye ngo Niko Ikinyarwanda cyandikwa!
ntabgo mbyemera.

bibiriya ivuga ite? musome itangiriro chap11
havuga ko Isi yagiraga ururimi rumwe na amagambo amwe ngo ariko Imana ifata urwo rumwe irukuramo indimi nyinshi nazo iziha amagambo atandukanye ngo twoye kumvana.

Twamenye ko inyandiko arumubiri ugaragaza ururimi, ubwo Imana yaremye nyinshi inyuranya amagambo ngo twoye kumvana irangije isiga Inyandiko?
Hoya, Imana yabikoreye rimwe kuko umunsi igaragaza Ikiganza cyandika kurusika, yanditse inyandiko itazwi nabo mugihugu cya Berushazari igitangaje yarindinnyandiko mubudasa bw'Ururimi rwayo kuko Daniyeri yarabisomye aranabisemura, ATI mene bisobanurwango wapimwe,....,....~Daniyeli chap5:25(gusa uzasome chap yose)
birerekana ko Imana ishaka ko buri rurimi.rugomba inyandiko yarwe

Inyandiko rero ni insinzi kuyigira.
muzentwige Umwero ejo tuwurage U Rwanda

29/01/2026

Want your school to be the top-listed School/college in Kigali?

Click here to claim your Sponsored Listing.

Location

Address

Kigali
00000