24/12/2024
ππ Merry Christmas from Parentude! πβ¨
This festive season, may your homes be filled with love, laughter, and the joy of togetherness. β€οΈ Thank you for being part of our amazing journey, hereβs to creating even more magical moments with our little ones in the year to come! π
π
04/12/2024
Bikunze kuvugwa ko gutoza umwana gusangira ibye n'abandi bimwigisha ingeso nziza, yego, nibyo, gusa hari ubugororangingo bukenewe kuri iyi ngingo. Mu gihe twigisha abana bacu ko gusangira no gusaranganya ibyo bafite n'abandi ari ingenzi mu mibanire yabo n'abandi bagomba no gusobanukirwa umutungo bwite we cyangwa wundi icyaricyo, n'imbibi zitarengwa. Gushishikariza umwana gusangira n'abandi utabimuhatiye bimuremamo kugira ineza no kubaha iby'abandi bimuvuye ku mutima. Dukurikire ukomeze kunguka nama mu kurera!
Imbuto Foundation UNICEF Rwanda

02/12/2024
Injira mu muryango mugari wa Parentude uhure n'abandi babyeyi muhuje intumbero yo kurera no gukuza abana barangwa n'umunezero kandi bafite ubuzima buzira umuze. Ukeneye ubufasha, inama biturutse ku nzobere mu by'abana cyangwa se wifuza gusangira ibitekerezo hamwe n'abandi babyeyi mufatantije uru rugendo rwo kurera nabwo turahari ku bwawe!

29/11/2024
Iyo hari amahitamo menshi bigora umwana gushyira umutima ku kintu kimwe no gutekereza byimbitse. Ibikinisho bike bituma abona umwanya wo kubikinisha mu buryo bwuzuye ndetse no gutekereza byimbitse. Bityo bigatuma arushaho gukura mu mitekerereze cyane cyane ijyanye no gukemura ibibazo. Dukurikire maze wunguke birushijeho izindi nama mu kurera.
27/11/2024
Iyo ibihembo cyangwa amashimwe buri gihe cyose bishingiye ku byo kurya biragenda bikabata amarangamutima y'umwana bikayigarurira, ibi si byiza, bigira ingaruka zitari nziza ku mibereho myiza y'umwana, ahubwo wamuhemba ibikinisho atari asanzwe afite ukamwongera umwanya wo kwidagadura no gukina imikino akunda. Dukurikire wunguke birushijeho izindi nama mu kurera!
Imbuto Foundation UNICEF Rwanda RwandaChild
27/11/2024
Iyo ibihembo cyangwa amashimwe buri gihe cyose bishingiye ku byo kurya biragenda bikabata amarangamutima y'umwana bikayigarurira, ibi si byiza, bigira ingaruka zitari nziza ku mibereho myiza y'umwana, ahubwo wamuhemba ibikinisho atari asanzwe afite ukamwongera umwanya wo kwidagadura no gukina imikino akunda. Dukurikire wunguke birushijeho izindi nama mu kurera!
25/11/2024
Insinzi iraryoha, ibi byo ni ukuri, ariko ni mu gutsindwa umuntu akura amasomo akomeye, akenshi ni mu gutsindwa haba amasomo arimo vitamini zituma ukura ushyitse bya nyabyo. Iyo uretse umwana akumva uko gutsinda biryoha ariko nanone ukongera ukamureka akanumva n'uko gutsindwa bimera, bituma akura yagutse mu mitekerereze no mu myifatire. Dukurikire ukomeze kunguka birushijeho izindi nama mu kurera!
25/11/2024
Insinzi iraryoha, ibi byo ni ukuri, ariko ni mu gutsidwa umuntu akura amasomo akomeye, akenshi ni mu gutsidwa haba amasomo arimo vitamini zituma ukura ushyitse bya nyabyo. Iyo uretse umwana akumva uko gutsinda biryoha ariko nanone ukongera ukamureka akanumva n'uko gutsidwa bimera, bituma akura yagutse mu mitekerereze no mu myifatire. Dukurikire ukomeze kunguka birushijeho izindi nama mu kurera!
20/11/2024
Ni byiza ko umwana agira ibikorwa n'uturimo n'igihe gihamye cyabigenewe abikoreraho, ibi bimutoza gukura ari umuntu ugendera kuri gahunda by'akarusho bikanamutoza umuco wo kubahiriza igihe. Gusa ugomba kwigengesera ukajya umusigira akanya akoramo ibimujeno utamupangiye, ibi ni ingenzi cyane kuko bimuha umwanya n'ubwisanzure bwo kwisobanukirwa icyo baricyo mu byukuri.
Dukurikire ukomeze kunguka birushijeho izindi nama mu kurera!
UNICEF Rwanda RwandaChild Imbuto Foundation
18/11/2024
Kudatindiganya bishobora gukiza ubuzima bw'umwana! Iga icyo wakora mu gihe hari ikintu kinize cyangwa se gihagamye umwana. Mbere na mbere shyira umutima hamwe ariko ukorane ibakwe! Mucungire hafi mu gihe akina cyangwa se afata amafunguro. Soma haruguru uko wabyifatamo intambwe ku yindi.
Dukurikire ukomeze kunguka birushijeho izindi nama mu kurera!
Imbuto Foundation RwandaChild UNICEF Rwanda