Ecole Sainte Bernadette -ESB/Kamonyi

Ecole Sainte Bernadette -ESB/Kamonyi AMATEKA :Iri shuri ryatangiye mu mwaka w’amashuli wa mbere ubwo hari muri 1982, rikaba ryaratangi

AMATEKA :Iri shuri ryatangiye mu mwaka w’amashuli wa mbere ubwo hari muri 1982, rikaba ryaratangijwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Andereya PERRAUDIN, icyo gihe wari n’umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi. Iki kigo cya Sainte Bernadette -Kamonyi kibarizwa mu buyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi ,Papa yaranahasuye
Muri icyo gihe cyo kuritangiza, Musenyeri Perraudin yari agamije guha uburere buboneye abakob

wa bifuzaga kwiha Imana ariko bakaba boherejwe n’imiryango y’Abihayimana,aho iki iki gitekerezo cyaje kuba cyaragumyeho mu burere butangwa n’ishuli mu myaka itandukanye kugeza na magingo aya tuvugana ishuri riracyariho,nubwo atri iry’abakobwa gusa. Uburezi butangirwa muri iki kigo ni uburezi buhamye kuko Nyagasani ariwe mugenga wabo/Archive
Ikindi wamenya ni uko kuva iri shuri rya ESB-Kamonyi ryatangira kugeza mu mwaka w’amashuli 1990 na 1991, abarinyuzemo bose bagendaga b**a imyaka ibiri, nkuko Inganji zacu zabibwiwe n’Ubuyobozi bukuru bw’iri shuri. Abanyeshuri ba ESB -Kamonyi magingo aya bavanzemo abakobwa n’abahungu nubwo batangiriye n’abakobwa gusa. Nyuma y’aho, ishuli ryaje kuvugururwa, rihinduka ishuli ryisumbuye ryigenga,ryakira abanyeshuli bose, uryigamo akaba ubu arangiza yize imyaka itandatu mu ishami Nderabarezi y’imyuga (Normale Technique) n´ishami Nderabarezi Rusange (Normale Primaire). Benshi mubahiga cyangwa bahize baha agaciro Bernadette Soubirous ,umutagatifu w’iki kigo(KANDA HANO UMUMENYE)
Mu mwaka w’amashuli wa 2004, ishami Nderabarezi Rusange ryasimbuwe n’ishami ry’Ubumenyamuntu (Sciences Humaines); naryo ryaje kwibaruka agashami (combination) k’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi (History, Economics, Geography) guhera mu mwaka w’amashuli wa 2009. Ababyeyi n’abarezi b’abana bahigishiriza baba bizeye ko bohereje abana babo ahantu hazima.Internat gusa
Muri uwo mwaka wa 2009 kandi ni naho hakiriwe bwa mbere abanyeshuli b’abahungu bifuza kurererwa mu shuli rya Mutagatifu Bernadeta. Maze mu mwaka w’amashuli 2011, hatangijwe akandi gashami (combination) k’Imibare, Ikoranabuhanga n’Ubukungu (Mathematics, Computer Sciences, Economics). Kuva kandi muri uwo mwaka, ishuli rikaba ryakira gusa abanyeshuli b**a bacumbikirwa bizwi ku izina rya Internat. Ishuli rikaba ryigwamo n’abanyeshuli b’ibyiciro bibiri bagabanyije mu Cyiciro Rusange (Ordinary Level cyangwa Tronc Commun) n’cyiciro cya kabiri cy’amashuli yisumbuye (Advanced Level cyangwa Cycle Superieur).Ntitwarangiza tutababwiye ko iki kigo cyanyuzemo n’abatari bakeya ubu bari no mu nzego zitandukanye,ubu ari naho higa Aurole Umwali (Uyu akaba ari Kerere wo mu mukino Urunana). Uyu niwe muyobozi mukuru,akaba padiri ndetse n’umurezi mukuru muri Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi. Naho k’umuntu wese ukeneye ibindi bisobanuro, yakwandikira cyangwa agahamagara ubuyobozi bw’iri shuri kuri addressi ikurikira :
Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi
P.O. Box 384 Kigali – 66 Muhanga(Gitarama)
Phone number: 0788475100
E – mail: [email protected]
Facebook -Page:Ecole Sainte Bernadette-ESB /Kamonyi.....(KANDA UMENYA BYINSHI)http://inganji.rw/?p=2738

𝕋𝕌𝔹𝕎𝕀ℤ𝔸ℕ𝕐𝔼 𝕌𝕂𝕌ℝ𝕀 ,ℕ𝕋𝔸 𝕂𝔸ℕ𝕋𝕌 𝕂' #𝕀𝕊ℍ𝕐𝔸ℝ𝕀 𝕄𝕌𝔹𝕆ℕ𝔸𝕄𝕆?
28/07/2024

𝕋𝕌𝔹𝕎𝕀ℤ𝔸ℕ𝕐𝔼 𝕌𝕂𝕌ℝ𝕀 ,ℕ𝕋𝔸 𝕂𝔸ℕ𝕋𝕌 𝕂' #𝕀𝕊ℍ𝕐𝔸ℝ𝕀 𝕄𝕌𝔹𝕆ℕ𝔸𝕄𝕆?

_Bonjour_*ijambo ry'umunsi**Tariki 27-06-2024*Radio KIMELive.Com Uwiteka umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati...
27/06/2024

_Bonjour_
*ijambo ry'umunsi*
*Tariki 27-06-2024*

Radio KIMELive.Com

Uwiteka umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati "Ni njyewe Uwiteka Imana ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.
,
,
,
Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk'uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk'umuraba w'inyanja, kandi urubyaro rwawe rukangana n'umusenyi, n'abava mu nda yawe bakamera nk'imonyi yawo.
,
,
,
Izina ryawe ntiryakwibagirana, kandi ntiryarimbuka ngo ribure imbere yanjye.
,
,
,
Nimuve I Babuloni, muhunge muve mu Bakaludaya muvuge ibi, mubibwirize mubyamamaze bigere ku mpera y'isi, mubivugishe ijwi ry'indirimbo muti Uwiteka acunguye umugaragu we yakobo kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayu ntibarakicwa n'inyota, yabatembeshereje amazi ava mu gitare, kandi yashije igitare amazi aradudubiza.
,
,
,
Nta mahoro y'abanyabyaha niko Uwiteka avuga.
,
,
,
2024

*Yesaya :48:17-22*

_Mwakire neza ijambo ry'Imana kd mugire umunsi mwiza_

_Bonjour_*ijambo ry'umunsi**tariki 23-06-2024*Radio KIMELive.Com   Wandikire malayika w'itorero ry'i Lawodokiya uti:"Uwi...
23/06/2024

_Bonjour_
*ijambo ry'umunsi*
*tariki 23-06-2024*

Radio KIMELive.Com

Wandikire malayika w'itorero ry'i Lawodokiya uti:"Uwiyita amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w'ukuri, inkomoko y'ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati:'Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire.
,
,
,
Iyaba wari ukomeje cyangwa wari ubize!! Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje kandi ntubire, ngiye kukuruka.
,
,
,

Kuki uvuga ko uti :"Ndi umukire ndatunze kandi ndatunganiwe Ntacyo nkennye " , utazi ko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n'impumyi ndetse wambaye ubusa.
,
,
,
Dore ndakugira Inama :ungureho izabahu yatunganirijwe Mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n'imyenda yera kugira ngo wambare isoni z'ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga kumaso yawe kugira ngo uhumuke.
,
,
,

Abo nkunda Bose ndabacyaha , nkabahana ibihano.
,
,
,

Nuko rero ugire umwete wihane. Dore mpagaze ku rugi ndakomanga.
,
,
,

Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire. '
"Unesha nzamuha kwicarana nanjye Kuntebe yanjye y'ubwami, nk'uko nanjye nanesheje nkicarana na Data Kuntebe ye. "
,
,
,

2024

*Ibyahishuwe:3:14-21*

_Mwakire neza ijambo ry'Imana kd mugire icyumweru cyiza_

23/06/2024

Ikiganza cyandika
🙏
Gihabwe umugisha mu zina
rya Yesu Kristo🙏

02/07/2017

KRISTU akuzwe bavandimwe!

VISIONNotre vision est de former un jeune (les élèves) en vue de construire un bon avenir tant pour le Pays que pour l’E...
30/04/2017

VISION

Notre vision est de former un jeune (les élèves) en vue de construire un bon avenir tant pour le Pays que pour l’Eglise. Ceci est possible avec une ligne directrice tracée par le Gouvernement rwandais, à travers le « REB- Rwanda Education Board » et par l’Eglise Catholique du Rwanda, dans son SNEC-Secrétariat National de l’Enseignement Catholique.

ESBK /MISSION:"To Evangelize, to Teach and to Educate"La mission de l’ESB, comme toutes autres écoles catholiques se rés...
30/04/2017

ESBK /MISSION:

"To Evangelize, to Teach and to Educate"

La mission de l’ESB, comme toutes autres écoles catholiques se résume en ceci:
Evangéliser, Eduquer, Informer et Former l’homme tout entier. Lui faire grandir du point de vue intellectuel, moral et spirituel. Notre devise: Une âme saine dans un corps sain.

If you want to chat with us ,any information to give to the school plsease send a friend request on our ACCOUNT : ESBK ,you will chat with ESBK Kamonyi,

DORE ABAREZI, ABAKOZI, ABANYESHURI BAZIZE JENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994ABANYESHURI : 1. INGABIRE Yvonne  2.KAMUGU...
30/04/2017

DORE ABAREZI, ABAKOZI, ABANYESHURI BAZIZE JENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994

ABANYESHURI : 1. INGABIRE Yvonne
2.KAMUGUNGA Brigitte
3. MWEMAHO Velentine
4.UWONKUNDA Marie Gloriose
5. KABAZAYIRE Marie Yvonne
6.NYIRAMASONI Marie Chantal
7. UMUNYANA
8. UMUTESI
9. SoeurPascasie
ABARIMU
1. NGIRUWONSANGA Wellars
2. Théogene RURANGIRWA
3. François YAMURAGIYE
UMUKOZI WO MU GIKONI
1. MUTALI Paul

If you want to chat with us ,any information to give to the school plsease send a friend request on our ACCOUNT : ESBK ,...
11/03/2017

If you want to chat with us ,any information to give to the school plsease send a friend request on our ACCOUNT : ESBK ,you will chat with ESBK Kamonyi,

ICT:Mu minsi iza turabamurikira WEBSITE y'ishuri iri gukorwa n'abahanga muri uru rero.Izadufasha byinshi  & .
18/04/2016

ICT:Mu minsi iza turabamurikira WEBSITE y'ishuri iri gukorwa n'abahanga muri uru rero.Izadufasha byinshi & .

ESB:Dutangiranye umwaka n'ingamba Nshya ;Zimwe muri zo ni inyubako Nshya  aho duteganya kwakirira ibirori n 'Amanama ako...
18/04/2016

ESB:Dutangiranye umwaka n'ingamba Nshya ;Zimwe muri zo ni inyubako Nshya aho duteganya kwakirira ibirori n 'Amanama akomeye.

Adresse

Kamonyi
Muhanga

Téléphone

+250782164455

Site Web

Notifications

Soyez le premier à savoir et laissez-nous vous envoyer un courriel lorsque Ecole Sainte Bernadette -ESB/Kamonyi publie des nouvelles et des promotions. Votre adresse e-mail ne sera pas utilisée à d'autres fins, et vous pouvez vous désabonner à tout moment.

Contacter L'école

Envoyer un message à Ecole Sainte Bernadette -ESB/Kamonyi:

Raccourcis

Partager